RUHAGOYACU.com

Nyarutarama Tennis Club mu gutsura umubano n’amakipe yo mu bindi bihugu

Kuva kuwa Gatanu tariki 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2017, ikipe ya Nyarutarama Tennis Club yakiriye amakipe abiri (2) aturutse muri Nigeria ndetse no muri Tanzania hagamijwe kubaka ubucuti hagati y’aya makipe uko ari atatu.

Iyi kipe ya Nyarutarama ikaba yaratumiye aya makipe mu rwego rwo kubaka umubano ndetse no kwipima bakina imikino ya gicuti ngo barebe urwego Tennis yo mu Rwanda igezeho nk’uko umuyobozi mukuru wa Nyarutarama Tennis club, Ngabonziza Damien abisobanura.

Ngabonziza Damien, Umuyobozi mukuru wa Nyarutarama Tennis ClubNgabonziza Damien, Umuyobozi mukuru wa Nyarutarama Tennis Club

Ngabonziza yagize ati “ Twebwe nk’u Rwanda dukunda guhura n’Abandi no kugirana umubano n’ibindi bihugu,ubwo rero ikipe yacu ya Nyrutarama kuzana bariya baturutse muri Nigeria na Tanzania icyo dushaka ni ugushyikirana nabo tukaba tukaba inshuti,uyu munsi badusuye natwe ejo cyangwa ejobundi tukaba twajyayo bakatwakira, tugakina, tukareba aho tugeze, tukanabigiraho ariko cyane cyane tukamenya bakaba inshuti zacu ndetse n’inshutu z’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa atari ngaruka mwaka, ati: “Ubu ni ubwambere navuga ko dutangiye, ubundi Nyarutarama tugira dufite gahunda zacu tugira amarushanwa (Tournments) agera kuri ane (4) mu mwaka, ariko iri ni iryiyongeyeho. Ubwo rero tumenyanye na bo (Nigeria na Tanzania) tukaba tugize ubwo busabane birashoboka kotuzumvikana igihe natwe tuzagirayo n’igihe nabo bazagarukira ariko si ibintu ngaruka mwaka.”

Neema Mwingu, Kapiteni w'ikipe yaturutse muri TanzaniaNeema Mwingu, Kapiteni w’ikipe yaturutse muri Tanzania

Neema Mwingu, Kapiteni w’ikipe yaturutse muri Tanzania yavuze muri iyi gahunda hagamijwe kubaka ubumwe hagati y’amakipe atatu bakazagenda banareba uko iki gikorwa cyajya kiba ngaruka mwaka.

Yagize ati: “Iyi ni imikino ya gicuti yateguwe hagati y’amakipe atatu Nyarutarama Tennis Club yatwakiriye natwe twaturutse Dar-es-Salam ndetse na bagenzi bacu ba Legos Country Club yo muri Nigeria.

“Ni mu rwego rwo kurushaho kumenyana ndetse no kumenya ese abandi bakora iki mu yandi makipe no kubaka umubano mu muryango wa Tennis muri Afurika, iyo ni yo gahunda dufite, tukaba twizera ko dushobora kuzajya tubikora buri mwaka.”

“Tuzareba amahirwe dufite yo kuba ibi twabikora,niba dushobora kuba twabikora rimwe mu mwaka na byo byaba byiza tuzabiganiraho hagati yacu uko turi amakipe atatu.”

Yakomeje ashima urwego Tennis igezeho mu Rwanda, ati: “Ndatekereza u Rwanda rukora neza nk’uko tubizi hari ITF Academy hano izamura abakiri bato, ntekereza ko ari gahunda nziza cyane kuyigira mu gihugu. Kuba ITF yarahisemo u Rwanda nk’ahantu yashyira ishuri ryayo bivuze ko rukora cyane, ni igihugu tuzakomeza kubaka umubano.”

Abishyize hamwe nta kibananira, Ntarutarama Tennis Club na yo ishaka kwishyira hamwe n'abandi ikajya ku yindi nteraAbishyize hamwe nta kibananira, Ntarutarama Tennis Club na yo ishaka kwishyira hamwe n’abandi ikajya ku yindi ntera

Tennis mu rwanda ni umukinoi ukiyubaka, ubu gahunda yashyizwe mu bakiri batoTennis mu rwanda ni umukinoi ukiyubaka, ubu gahunda yashyizwe mu bakiri bato

Tennis ni umukino nk'indi, ukwiye gutezwa imbere Tennis ni umukino nk’indi, ukwiye gutezwa imbere

Neema wo muri Tanzania ngo bigiye byinshi kuri Tennis y'u RwandaNeema wo muri Tanzania ngo bigiye byinshi kuri Tennis y’u Rwanda

Muri iyi mikino bakinaga bavanze batitaye ku ikipe buri wese akomokamoMuri iyi mikino bakinaga bavanze batitaye ku ikipe buri wese akomokamo

Tennis mbere yakinwaga n'abakuze gusa ni kimwe mu byatumaga idatera imbereTennis mbere yakinwaga n’abakuze gusa ni kimwe mu byatumaga idatera imbere

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru