RUHAGOYACU.com

Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel begukanye isiganwa ryo kurwanya Diyabete

Nyirarukundo Salome (mu cyiciro cy’abari n’abategarugori) na Noel Hitimana bombi bakinira APR Athletic Club ni bo begukanye Kigali Run Blue, isiganwa ry’igice cya marato, ryateguwe hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kwirinda no kwisuzumisha Diyabete.

Ryari isiganwa ryo ku rwego rw’igihugu, aho abakinnyi batandukanye kandi bakomeye mu Rwanda bazindutse babukereye, ngo bashyireho akabo mu gufasha abanyarwanda barushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Uruhare rwabo barugaragarije mu gusiganwa mu kwiruka n’amaguru ku ntera y’ibirometero 21 na metero 95, bigize igice cya marato cyuzuye.

Salome Nyirarukundo yongeye kwigaragazaSalome Nyirarukundo yongeye kwigaragaza

Mu kwiruka iyo ntera, Noel Hitimana ukinira APR yaje ku mwanya wa mbere mu bagabo, akoresheje 1h05’27”, akurikirwa na Manirafasha Primien wa Kamonyi, wakoresheje 1h05’45”, Myasiro Jean Marie Vianney aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h06’03”.

Mu bari n’abategarugori, Nyirarukundo Salome yaje ku isonga akoresheje 1h14’22”, akurikirwa na Iranzi Celine wakoresheje 1h20’17” n’aho Yankurije Martha aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h23’22”.

Nyuma y’irushanwa, Gishoma Crispin, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete yatangarije RuhagoYacu ko bishimira uko irushanwa ryagenze, kuko ryitabiriwe n’ubwo umubare w’abiyandikishije n’abaje gusiganwa byari bihabanyeho gato, gusa ngo ibyo ntibyabujije ubutumwa bashakaga gutanga ko butambuka.

Ati “Ubutumwa twifuje gutanga bwatambutse neza rwose, abantu baje ari benshi kandi birutse mu byiciro bibiri. Bose twagerageje kubabwira, twashyizeho amakuru ahagije yatuma abaturarwanda barushaho kwirinda uburwayi bwa Diyabete biciye muri siporo by’umwihariko mu gukora imyitozo ngororamubiri.”

Abakinnyi bahembwe banahawe amafarangaAbakinnyi bahembwe banahawe amafaranga

Uretse gukora imyitozo ngororamubiri, umuntu yakwirinda indwara ya Diyabete yihatira kurya indyo yuzuye kandi yiganjemo imboga n’imbuto.

Ku wayirwaye bimwe mu bimenyetso bimuranga ni inyota idasanzwe, kwihagarika kwa buri kanya, amavunane cyangwa umunaniro udasanzwe, uwiyumvisemo ibi cyangwa kimwe muri byo akaba ashishikarizwa guhita yisuzumisha bikiri mu maguru mashya.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, RAF bwishimira uko irushanwa ryagenze, kuko ryanabafashije kubona aho bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze kugirango barusheho kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ataha.

Byari ibyishimo ku bakinnyi bitwaye nezaByari ibyishimo ku bakinnyi bitwaye neza

Nyirarukundo Salome usanzwe ari nomero ya mbere mu gusiganwa intera ndende,ari na we wegukanye Isiganwa rya Kigali run Blue yatangarije RuhagoYacu ko yishmiye cyane kuba iri rushanwa ryarateguwe, kuko uretse ubutumwa bw’ingirakamaro bwaritanzwemo, ryanamufashije kureba uko ahagaze nyuma y’imvune yari amaranye amezi asaga atatu.

Nyirarukundo yagize ati “Nyuma y’imvune ndumva meze neza, bamfashije kwivuza barakoze, ubu nagarutse mu kibuga nta kibazo. Ndashima Imana ku bwa byose, nari maze amezi agera muri ane ntakina kubera imvune, none ngarutse meze neza, dore mbashije no gutsinda. Ndanashimira cyane abateguye iri rushanwa.”

“Iri rushanwa rimfashije kubona aho mpagaze, aho ubu nsa n’uwasubiye inyuma kubera icyo gihe nari maze mu mvune, ariko ndizera gusubira mu bihe byanjye bidatinze, ku buryo mpereye ku kuntu nitwaye muri iyi Kigali Run Blue, bigiye kumfasha kurushaho kwitegura irushanwa mfite mu Budage kuwa 28 z’Ukwezi gutaha.”

Yari imikino yakinwaga hagamijwe kurwanya DiabeteYari imikino yakinwaga hagamijwe kurwanya Diabete

Kigali Run Blue yateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) ku bufatanye n’Ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda, MINISPOC ndetse na Sosiyete y’itumanaho, Tigo.

Andi mafoto menshi ya Kigali Run Blue, mukande hano.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru