RUHAGOYACU.com

Nyirarukundo Salome yerekeje mu Bwongereza guhatana n’ibihangange

Nyirarukundo Salome yerekeje i London mu Bwongereza muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru (IAAF World Championships), aho azaba ahatana n’ibihangange muri uwo mukino.

Nyirarukundo yahagurutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama nyuma y’imyitozo yari amaze amezi abiri akorera mu kigo kiri ahitwa Kaptagat, mu Mujyi wa Eldoret muri Kenya, yitegura iyi shampiyona y’Isi izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 16.

Nyirarukundo ubu ni we nyenyeri y'u Rwanda mu gusiganwa ku maguruNyirarukundo ubu ni we nyenyeri y’u Rwanda mu gusiganwa ku maguru

Mbere yo guhaguruka, Nyirarukundo yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko yiteguye neza nk’ugiye guhatana n’ibihangange, akaba atitaye cyane ku kuba ari ku nshuro ya mbere azaba yitabiriye iri rushanwa.

Ati “Nakoreye imyitozo muri Kenya hamwe na bamwe mu bihangange, kandi ndahamya ko imyitozo yari myiza, niteguye guhesha ishema igihugu cyanjye n’ubwo nzaba nitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.”

Yakomeje yirinda kugira ibitangaza yizeza kuko agiye guhatana n’ibihangange ku Isi, ariko muri we ngo yifitiye icyizere ashingiye ku buryo yitwaye mu marushanwa yakinnye mu mwaka n’igice ushize.

Muri Gicurasi uyu mwaka Nyirarukundo yakoze amateka yo kuba ari we munyarwanda washoboye kwegukana igice cya Marato (Half Marathon) ku nshuro yam bare kuva i Kigali hatangira gukinwa isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro (Kigali International Peace Marathon) kuva mu 2005.

Nyirarukundi w'imyaka 20 yonyine bgo afite inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye ku rwego rw'IsiNyirarukundi w’imyaka 20 yonyine bgo afite inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye ku rwego rw’Isi

Nyuma y’ibyumweru bibiri yahise aca akandi gahigo mu gusiganwa metero 5000 mu isiganwa ryitwa ‘Nijmegen Global Athletics Championships’ ryabereye mu Buholandi kuwa 4 Kamena, aho yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje iminota 15: 34’91”.

Icyo gihe Nyirarukundo yahise akuraho agahigo kari karashyizweho na Angelina Nyiransabimana wari warakoresheje iminota 15:43’89” mu gusiganwa metero 5000 mu isiganwa ryitwa Jerez de la Frontera Gran Premio Andalucia ryabereye muri Espagne mu 2008.

Shampiyona y’Isi Nyirarukundo yitabiriye aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri (RAF), Jean Paul Munyandamutsa, rikaba riteganyijwe gutangira ku itariki ya 4 rigasozwa ku itariki ya 13 Kanama, uyu munyarwandakazi we akazasiganwa muri metero 10.000, aho azakina ku itariki ya 5 Kanama.

Nyirarukundo yirinze kwizeza ibitangaza abafanaNyirarukundo yirinze kwizeza ibitangaza abafana

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru