RUHAGOYACU.com

Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa

Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ubwo bari mu isiganwa ryitwa Giro d’Italia, Mugisha Samuel yatangiye imyitozo yoroheje akorera mu nzu, ndetse ngo mu minsi 15 araba yagarutse mu masiganwa.

Kuwa 12 Kamena 2017 ni bwo Mugisha Samuel yakoze impanuka ubwo barimo bakina agace ka kane (Etape ya 4) mu isiganwa rya kabiri rikomeye kurusha ayandi ku Isi mu batarengeje imyaka 23 ryitwa ‘Giro d’Italia U-23’ ikurikiye Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa.

Mugisha yari yakomeretse ku buryo bitamushobokeye ko arangiza isiganwa muri Giro d'ItaliaMugisha yari yakomeretse ku buryo bitamushobokeye ko arangiza isiganwa muri Giro d’Italia

Aganira na RuhagoYacu, Mugisha yatangaje ko yakoze impanuka ubwo igikundi cyari kimuri imbere maze kikagwa bigatuma na we abagonga maze akitura hasi agakomereka.

Ati “Mu isiganwa isaha n’isaha urangwa, ariko igikundi cyaraguye maze ndabagonga. Ubu ndi gukira, ndimo kwitireza munzu, nzagaruka nyuma y’iminsi 15.”

Irushanwa Mugisha yakoreyemo impanuka ni ryo mugenzi we Areruya Joseph bakinana yakozemo amateka, yegukana agace (Etape) karyo kamwe, akaba ari we munyarwanda wa mbere wabashije kugera kuri ibyo bigwi.

Mugisha Samuel ukinira Dimension Data for Qhubeka ni umwe mu bitezweho byinshi muri Tour du Rwanda 2017Mugisha Samuel ukinira Dimension Data for Qhubeka ni umwe mu bitezweho byinshi muri Tour du Rwanda 2017

Impanuka Mugisha yakoze kuwa 12 Kamena yaje ikurikira indi ikomeye yagize muri Mata, ubwo yari mu isiganwa ryitwa Trofeo Edil C, icyo gihe bwo akaba yaramaze iminsi 11 gusa adakina.

Uyu musore w’Umunyarwanda ufite umuhigo wihariye mu gukina ahaterera, dore ko ari we wegukanye icyo gihembo muri Tour du Rwanda 2016, azagaruka mu masiganwa yitabira iryitwa ‘Giro Ciclistico della Valle d’Aosta Mont Blanc 2017’ rizakinwa kuva kuwa 12 kugeza kuwa 16 Nyakanga.

Mugisha Samuel (wambaye Cogebanque) na Areruya Joseph (Wambaye Soras) bamaze amezi 6 muri Dimension data for QhubekaMugisha Samuel (wambaye Cogebanque) na Areruya Joseph (Wambaye Soras) bamaze amezi 6 muri Dimension data for Qhubeka

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lion

    Kuya 21-06-2017 saa 13:17'

    pol musaz


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru