RUHAGOYACU.com

Nyuma y’imyaka itatu Rafael Nadal yisubije umwanya wa mbere muri Tennis ku Isi

Nyuma y’imyaka itatu awuhariye Novak Djokovic, Umunya-Espagne, Rafael Nadal yamaze kwisubiza umwanya wa mbere muri Tennis ku Isi.

Hashize imyaka itatu, ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri Novak Djokovic yicaye ku ntebe y’icyubahiro nka nomero ya mbere mu mukino wa Tennis ku Isi, ariko mu gitondo cy’uyu wa mbere, Rafael Nadal yamukuye kuri iyo ntebe ahita yongera kuyicaraho nyuma yo guhigika Andy Murray.

Rafael Nadal ubu ari ku mwanya wa mbere n'ubwo asatira izabukuruRafael Nadal ubu ari ku mwanya wa mbere n’ubwo asatira izabukuru

Urutonde rusange rw’uburyo abakinnyi ba Tennis bakurikiranye ku Isi rwahindutse hagendewe ku irushanwa rya ‘Masters 1000 de Cincinnati’, aho mu myanya 20 ya mbere, nibura 14 bahindaguritse ugereranyije n’urutonde rwari rusanzweho kuva mu myaka itatu ishize.

Aha twavuga nka Gregor Dimitrov waje ku mwanya wa 9, uyu akaba ari kunshuro ya mbere aje mu 10 ba mbere kuva mu myaka itatu ishize, uyu akaba yaregukanye irushanwa ryabereye Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abandi ni nka John Isner wa 14 na Nick Kyrgios wa 18, buri wese akaba yateye imbereho imyanya 5, mu gihe Tomas Berdych wa 19 yasubiye inyuma ho imyanya 4 n’aho Lucas Pouille wa 20 we asubira inyuma ho imyanya ibiri.

Rafael Nadal yagiye agaragaza ubuhanga bwihariye ariko akagorwa n'imvune za hato na hato Rafael Nadal yagiye agaragaza ubuhanga bwihariye ariko akagorwa n’imvune za hato na hato

Impinduka zikomeye zagaragaye ku mwanya wa mberen’ubwo bitari bitunguranye kuva ubwo Roger Federer wari witezwe kugumana uyu mwanya, atigeze agaragara mu irushanwa riheruka kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Andy Murray wari nomero ya mbere kuva kuwa 7 Ugushyingo 2016 nyuma yo kwegukana amarushanwa ane mu kwezi kumwe (irya Pékin, Shanghaï, Vienne na Paris-Bercy), yatakaje uwo mwanya nyuma y’ibyumweru 41, bitewe ahanini n’uko atitabiriye irushanwa rya Wimbledon, uwo mwanya ukaba wahise ugwa mu minwe ya Rafael Nadal uwugarutseho ku nshuro ya mbere mu myaka 9 ishize, dore ko yawuherukaga kuwa 18 Kanama 2008.

Rafael Nadal utarakunze koroherwa n’imvune, yasubiye inyuma kugeza ku mwanya wa 10 yagezeho muri Kamena 2015, ubu ni we nomero ya mbere akurikiwe na Andy Murray ndetse na Roger Federer wa gatatu.

Nadal ukomoka mu Mujyi wa Majorque muri EspagneNadal ukomoka mu Mujyi wa Majorque muri Espagne

Rafael Nadal ni we wegukanye French Open 2017Rafael Nadal ni we wegukanye French Open 2017

Rafael Nadal, Nomero ya mbere muri Tennis ku IsiRafael Nadal, Nomero ya mbere muri Tennis ku Isi

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru