RUHAGOYACU.com

Nyuma yo kurya umutsima w’umugisha, ikipe y’u Rwanda ya Handball yerekeje i Dakar

Nyuma yo kugaburirwa umutsima (Cake) n’Ababikira mu rwego rwo kubasezera no kubifuriza intsinzi, abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 berekeje i Dakar muri Senegal, aho bitabiriye irushanwa nyafurika ‘EHF Challenge Trophy’.

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga ni bwo Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yasozaga umwiherero yakoreraga i Sovu mu Karere ka Huye, ngo yitegure guhaguruka i Kigali yerekeza i Dakar muri Senegal.

Umutoza wungirije, Anaclet Bagirishya akata ikindi gice cy'umutsimaUmutoza wungirije, Anaclet Bagirishya akata ikindi gice cy’umutsima

Ntibyari ukuyitungura, ariko Ubuyobozi bw’icyo kigo cy’Abihaye Imana iyo kipe yari icumbitsemo, bwabateguriye Umutsima (Cake/gataeux), mu rwego rwo kubifuriza instinzi nk’uko Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Handaball, Jean Paul Ngarambe yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Iriya ‘gateaux’ (Umutsima) ni Ababikira bari bayiteguye babifuriza intsinzi, banababwira ko bazakomeza kubazirikana mu masengesho.”

Nyuma yo kugaburirwa uwo mutsima w’umugisha, ikipe y’u Rwanda yahise iza i Kigali, ihabwa ibendera nk’ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Umutsima w'umugisha bahawe n'AbabikiraUmutsima w’umugisha bahawe n’Ababikira

Mu rukerera rw’uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga ni bwo abo basore bahagurutse i Kigali berekeza muri Senegal, bakaba bahagurukanye icyizere cyo kwitwara neza no gutsinda byanashoboka bakegukana igikombe nk’uko Umutoza Antoine Ntabanganyimana yabitangaje.

Ikipe y’u Rwanda izatangira iryo rushanwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama ikina na Madagascar bari kumwe mu itsinda rya mbere (Pool A) hamwe na Congo na Senegal.

Umunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul akata umutsima w'umugisha hamwe na Kapiteni w'ikipe y'igihuguUmunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul akata umutsima w’umugisha hamwe na Kapiteni w’ikipe y’igihugu

Urutonde rw’abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda:

1. Bananimana Samuel (Apr)
2. Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)
3. Tuyishime Zacharie (Police)
4. Muhumure Elysée (Inyemeramihigo )
5.Muhawenayo Jean Paul (Apr)
6.Nshimiyimana Alexis (APR)
7.Rwamanywa Viateur (APR)
8. Karenzi Yannick (APR)
9.Umuhire Yves (Police)
10.Murwanashyaka Emmanuel (APR)
11. Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)
12. Niyonkuru Shaffy (APR)
13. Kayijamahe Yves (ADEGI)
14. Hagenimana Fidele (Police).

Umutoza mukuru ni Ntabanganyimana Antoine usanzwe atoza Police HBC, wungirijwe na Bagirishya Anaclet usanzwe atoza APR HBC.

Basangiriye hamwe umutsima w'umugishaBasangiriye hamwe umutsima w’umugisha

Umutsima ababikira bari bateguriye ikipe y'igihugu bari bacumbikiyeUmutsima ababikira bari bateguriye ikipe y’igihugu bari bacumbikiye

Ikipe y'u Rwanda yahawe ibendera n'Umunyamabanga uhoraho muri Misiteri ya Siporo n'umucoIkipe y’u Rwanda yahawe ibendera n’Umunyamabanga uhoraho muri Misiteri ya Siporo n’umuco

Banagenewe impanuro ubundi bizezwa ko bazabazirikana mu masengeshoBanagenewe impanuro ubundi bizezwa ko bazabazirikana mu masengesho

Ikipe y'u Rwanda yahagurutse i Kigali ahagana saa munani z'ijoroIkipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali ahagana saa munani z’ijoro

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!