RUHAGOYACU.com

Patriots BBC, APR BBC na REG BBC bahiriwe n’intangiriro ya GMT muri Basketball

Patriots BBC, APR BBC na REG BBC bahiriwe n’intangiriro z’irushanwa ryo kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe mu bagore Ubumwe BBC yo yatunguwe na IPRC-South.

Kuwa gatanu tariki ya 26 Gicurasi ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imikino y’irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abakinnyi abakunzi n’abari abayobozi mu mukino wa Basketball.

Mu gufungura irushanwa, Patriots BBC yahise itsinda itababariye 30 PLUS BBC ku manota 120-50, aho agace ka mbere karangiye ari 28-17, aka kabiri kakarangira ari 34-06, aka gatatu ko karangira ari 26-10, mu gihe mu gace ka nyuma ho amakipe yombi yatsindanywe 32-17.

Mu wundi mukino, IPRC-KIGALI BBC yatsinzwe na ESPOIR BBC bari kumwe mu itsinda rya mbere (A) ku manota 51-80.

30 Plus (yambaye umuhondo) isa n'itari ku rwego rw'andoi makipe bakina mu cyiciro cya mbere30 Plus (yambaye umuhondo) isa n’itari ku rwego rw’andoi makipe bakina mu cyiciro cya mbere

Irushanwa ryo kwibuka ryakomeje kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda yombi, aho mu mukino w’indyankurye, Patriots BBC yabashije gutsinda IPRC-South BBC ku manota 77-72, bihita binayihesha uburenganzira bwo kuyobora itsinda rya kabiri (B).

Muri iryo tsinda kandi APR BBC yihereranye 30 Plus iyitsinda ku manota 101- 49, iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda ihita ifata umwanya wa kabiri mu itsinda B mu gihe IPRC-South iri ku mwanya wa gatatu n’aho 30 Plus ikaziherekeza.

Mu itsinda rya mbere ho REG BBC yatsinze ESPOIR BBC ku manota 69-59, hakaba hategerejwe umukino uzahuza iyo kipe y’Ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi na IPRC-Kigali ngo hamenyekane ikipe iyobora iryo tsinda A.

APR BBC yaseye itanzitse imbere ya 30 PlusAPR BBC yaseye itanzitse imbere ya 30 Plus

Mu bakobwa ho Ubumwe BBC bwatsinzwe na IPRC-South BBC ku manota 58-81, umukino wa kabiri muri iki cyiciro ukazaba kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena, aho IPRC - South BBC izakina na APR, uyu mukino ukazabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Imikino y’umunsi wa gatatu wa GMT muri Basketball iteganyijwe kuba kuwa gatanu tariki ya 2 Kamena, aho mu itsinda B, PATRIOTS BBC izakina na APR BBC guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm), nyuma y’aho 30 Plus BBC igakina na IPRC - South BBC guhera saa moya z’umugoroba (7:00pm), mu gihe guhera saa tatu (9:00pm) IPRC - Kigali BBC izakina na REG BBC, iyo mikino yose ikazabera muri Petit Stade Amahoro.

Hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu RwandaHafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mbere y'umukino hafatwa umunota wo KwibukaMbere y’umukino hafatwa umunota wo Kwibuka

Imikino ya GMT na yo irimo kugaragaza urwego ruri hejuru rwa Basketball y'u RwandaImikino ya GMT na yo irimo kugaragaza urwego ruri hejuru rwa Basketball y’u Rwanda

Umukino uba ari ishiraniroUmukino uba ari ishiraniro

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru