RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro stade mpuzamahanga ya Cricket

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo i Gahanga mu karere ka Kicukiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cya Cricket cyari kimaze iminsi cyubakwa i Gahanga.

Iyi sitade ifite ubuso bwa hegitari 4.5 yuzuye itwaye asaga miliyoni n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika, hafi miliyari y’amanyarwanda, umushinga wo kuyubuka wiswe Rwanda Cricket Stadium Foundation (RSCF) watangijwe n’umunyaapolitiki w’Umwongereza Christopher Shale ubwo yasuraga u Rwanda mu mwaka wa 2007 akagirira impuhwe abakina uyu mukino mu gihugu kubera ikibuga cya Kicukiro bakoresha.

Aha ariko ku bw’amahirwe make uyu mugabo w’Umwongereza yaje kwitaba Imana, maze umushinga ufatwa n’umuhungu we Alby Shale wari kumwe na Nyakubahawa Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro iki kibuga cyubatse i Gahanga.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro stade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga kuri uyu wa GatandatuPerezida Kagame yafunguye ku mugaragaro stade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga kuri uyu wa Gatandatu

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi sitade by’umwihariko Christopher Shale nubwo yatabarutse atageze ku cyifuzo cye.

"Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kugirango iyi stade iboneke harimo inshuti zacu zo mu bwongereza, ku bw’ibyo tukazirikana Christopher Shale wagize uruhare ngo yubakwe, ni igikorwaremezo tubonye tugikeneye kandi kizafatwa neza.”

"Turashaka amajyambere n’imibereho myiza. Nta kizatubuza kubigeraho. Dukomeze uwo mutima wo gufatanya no gukora cyane bityo igihugu cyacu kigere ku majyambere."

"Mubyo twubaka byose, tugomba gushyiraho akacu, abashaka ko dufatanya bagasanga hari aho tugeze."
- Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro sitade ya Gahanga.

Alby Shale umuhungu wa Christopher Shale ari mu bashimiwe na Perezida Kagame kuri iki gikorwa cyatangijwe na seAlby Shale umuhungu wa Christopher Shale ari mu bashimiwe na Perezida Kagame kuri iki gikorwa cyatangijwe na se

Eric Dusingizimana, kapiteni w’ikipe y’igihugu na we wagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga yavuze ko ari iby’agaciro kugira ikibuga nk’iki kizafasha urubyiruko rw’u Rwanda kuzamura impano zabo.

Dusingizimana ni we mugabo ufite agahigo ko kumara amasaha menshi akubita agapira ubutaruhuka (yabikoze mu masaha 51 mu 2016) ku Isi mu gihe kandi no mu bagore agahigo nk’aka gafitwe na Uwamahoro Cathia wamaze amasaha 26 agarura agapira ka Cricket.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku 4,000 bakina uyu mukino wa Cricket mu gihe Sitade ya Gahanga iri mu nziza ziri hano muri Afurika y’uburasirazuba.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanyeUyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye
Hari n'abandi bayobozi batandukanye barimo ab'u Rwanda n'umukino wa Cricket ku IsiHari n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’u Rwanda n’umukino wa Cricket ku Isi

Foto: KT

Mu yandi mafoto 30; Kanda hano urebe ubwiza bw’iyi stade ya mbere ya Cricket yubatswe mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru