RUHAGOYACU.com

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yeguye ku mirimo ye

Nkurunziza Gustave waherukaga gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yunze mu ry’umunyamabanga nshingwabikorwa we, maze na we yandika ibaruwa isezera ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

Nkurunziza Gustave na Hatumimana Christian wari umunyamabanga wa FRVB, beguye nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikinyweho icyaha cyo gukoresha ruswa mu matora Gustave Nkurunziza yatsinzemo Karekezi Léandre, gusa bikaza kurangira bagizwe abere bakarekurwa.

Ibaruwa Gustave yanditse yeguraIbaruwa Gustave yanditse yegura

Aba ariko, bakaba baje kwegura bakurikiranye ku buryo butunguranye, nkuko ibaruwa ya Nkurunziza Gustave ibigaragaza. Uyu akaba yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball.

Nkurunziza Gustave, yashimiye abantu bose bafatanyije mu gihe cyose yamaze ku buyobozi bw’iri shyirahamwe, anatangaza ko yiteguye gutegura umuhango wo kwegura agashyikiriza ubuyobozi vice perezida we wa mbere mu gihe hategerejwe amatora y’uzamusimbura.

Kuwa gatandatu tariki ya 4/2/2017, kuri stade Amahoro, habereye amatora y’umuyobozi mushya mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, FRVB, wagombaga gusimbura Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe gusa na we akaba yari mu biyamamaje kongera kuyobora nkuko amategeko abimwemerera.

Hatumimana Chrstian wari umunyamabanga muri FRVB na we yeguye ku mirimo ye mu cyumweru gishizeHatumimana Chrstian wari umunyamabanga muri FRVB na we yeguye ku mirimo ye mu cyumweru gishize

Nkurunziza Gustave wari waragiye anengwa na benshi mu bakurikiranira hafi uyu mukino kubera uburyo wagendaga usubira inyuma umunsi ku munsi, yaje gutsinda amatora ku buryo butunguranye yegukana amajwi 18 kuri 27 y’abatoye kuri uwo munsi, ni ko kongera kuba umuyobozi w’ iri shyirahamwe atsinze Karekezi Léandre wahoze ari Mayor w’akarere ka Gisagara.

Amakuru yahise atangira gucicikana nyuma y’aya matora, ni uko abayobozi b’amakipe bagera kuri 20 muri 27 bagombaga gutora, ngo baje kuganirizwa mbere aho amakuru yavugaga ko buri umwe yaba yarahawe ibihumbi magana atandatu(600 000Frw) ngo azatore Nkurunziza Gustave asubire ku buyobozi.

Ibi byakurikiwe no guta muri yombi abayobozi batandukanye b’uyu mukino gusa biza kurangira barekuwe aho bagombaga kujya bitaba bari hanze. Mu gihe aba bari batangiye kujya mu mirimo yabo, abakunzi b’uyu mukino bahise bakirizwa iyegura ryabo.

Karekezi Léandre ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FRVB nyuma y'andi matoraKarekezi Léandre ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FRVB nyuma y’andi matora

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru