RUHAGOYACU.com

Perezida wa Ferwacy ashobora gutorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya East Africa

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, ni umwe mu bakandida bazatorwamo kuri uyu wa gatanu abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EALA).

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yamaze gushyikirije Inteko Ishinga Amategeko urutonde rw’abakandida bazahatanira guhagararira u Rwanda muri EALA, aho amatora ateganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi.

Uru rutonde, rugaragaramo Martin Ngoga uherutse gutorerwa mu kanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA, ndetse na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ferwacy, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy.

Perezida wa Ferwacy(iburyo) ashobora kuzatorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya East Africa CommunityPerezida wa Ferwacy(iburyo) ashobora kuzatorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya East Africa Community

Aba bakandida bombi nkuko tubikesha iki kinyamakuru, bari ku rutonde rw’ abakandida batanzwe na FPR Inkotanyi ngo bazatorwemo abazahagararira u Rwanda muri iyi nteko. Abandi biyamamazanyije, barimo Gasinzigwa Oda, Rwigema Pierre Celestin aba bari basanzwe bakorana na Ngoga Martin muri EALA; hakaza Ndangiza Fatuma); ndetse na Wibabara Jennifer, Nkiko Albert na Kanamugire Callixte bakorana na Bayingana Aimable mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Buri gihugu kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gihagararirwa muri EALA n’abadepite icyenda nk’uko biteganywa n’Amasezerano ashyiraho uyu muryango, kandi muri bo nibura 30% bagomba kuba ari abagore.

Martin Ngoga uherutse gutorwa nkumwe mu bagize komite ishinzwe gukora iperereza ikorera mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA na we ari mu bakandidaMartin Ngoga uherutse gutorwa nkumwe mu bagize komite ishinzwe gukora iperereza ikorera mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA na we ari mu bakandida

Aha ariko, mu matora yo gushaka abahatanira iyo myanya, itegeko rikagena ko buri mutwe wa politiki na buri cyiciro bihagararirwa muri EALA, hatangwa umubare w’abakandida ukubye kabiri uw’imyanya ihatanirwa.

Mu Rwanda, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki yishyize hamwe bagira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Aya matora akaba agiye gukorwa mu igihe Ferwacy kuri uyu wa gatandatu iri gutegura Rwanda Cycling Cup agace kayo ka gatatu kitiriwe Kwibuka, Race to Remember, kazahagurukira mu Ruhango kagasorezwa i Karongi.

Source: IGIHE

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kinubi

    Kuya 19-05-2017 saa 13:03'

    niyigumire mumagare ibya politique abirekere benebyo, kandi aho ari hari hamuhaye amahoro.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru