RUHAGOYACU.com

Police HBC yakuye APR HBC ku ntebe y’icyubahiro

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo bahure mu mukino ushobora guhita usobanura uwegukana igikombe cya shampiyona, Police Handball Club yakuye APR Handball Club ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda umukino w’ikirarane yari ifite.

Hari hashize igihe APR HBC iyoboye urutonde rwa shampiyona, ariko Police HBC yayiwukuyeho nyuma yo gutsinda ES Kigoma ibitego 42-27 mu mukino w’ikirarane wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena.

Police HBC yatsinze uyu mukino nyuma y’undi yari yaraye itsinzemo ES Urumuri ibitego 50-7, mu gihe APR HBC bahanganye yo yari yatsindaga ES Kigoma ibitego 46-30, Niyonkuru Shafi wa APR akaba yaratsinzemo ibitego 10 ari na we watsinze byinshi nkurusha abandi.

Umukino wa APR HBC na Police HBC uba ari intambara mu zindiUmukino wa APR HBC na Police HBC uba ari intambara mu zindi

Icyakora ngo n’ubwo bakuye APR HBC ku mwanya wa mbere, ngo urugamba ruracyakomeye, ndetse nta kwirara kugomba kubaho nk’uko Umutoza wa Police HBC, Antoine Ntabanganyimana yabitangarije Izubarirashe.

Ati “Ubu ntabwo urugamba rurarangira kuko turamutse dukoze amakosa gato igikombe cyaduca mu myanya y’intoki, kandi twari dufite amahirwe yo kwitegura hakiri kare, ni na yo mpamvu nasabye abakinnyi mu myitozo tugiye gukora mbere y’uko dukina na APR, ko bagomba gukoresha imbagara zidasanzwe kugeza ku mukino nyirizina, aho bagomba kwitanga uko bikwiye kandi bagakorera hamwe.”

Police HBC ubu ni yo yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 51, igakurikirwa na APR HBC ifite amanota 49, aya makipe yombi akaba agomba guhura ku cyumweru tariki ya 25 Kamena ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara.

APR HBC igiye gukina na Police HBC zitandukanywa n'amanota abiri gusaAPR HBC igiye gukina na Police HBC zitandukanywa n’amanota abiri gusa

Uko imikino yagenze muri rusange:

APR HBC 46 - 30 ES Kigoma
Uwatsinze ibitego byinshi: Niyonkuru shafi wa APR yatsinze 10

Police HBC 50-7 Es Urumuri
Uwatsinze ibitego byinshi: Mutuyimana Gilbert wa Police yatsinze 10

Police HBC 42-27 Es Kigoma
Uwatsinze ibitego byinshi: Tuyishime zacharie wa Police yatsinze 13

Nyakabanda 30-23 Es Urumuri
Uwatsinze ibitego byinshi: Hakizimana Celestin wa Nyakabanda yatsinze 11

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DAMURU

    Kuya 19-06-2017 saa 18:19'

    Porice oyee! hangura abigizibihangage


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru