RUHAGOYACU.com

Rallye des 1000 Collines 2017 izaba nziza kurusha izabanje-RAC

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda RAC, butangaza ko buri gukora ibishoboka byose ngo Rallye des Milles Collines isoza shampiyona y’umwaka izagende neza kurusha ibyiciro byabanje.

Iri siganwa riteganyijwe kuzakinwa hagati y’amatariki 15 na 16 i Nyamata mu Bugesera aho RAC yizeye ko abazarikurikirana bazaryoherwa nkuko umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Ange Francois Cyatangabo, yabitangarije RuhagoYacu.

Gakwaya Christian uyobora RAC na we ari mu bemeza ko Rallye des Milles Collines izaryohera abakunzi b'umukino w'amamodokaGakwaya Christian uyobora RAC na we ari mu bemeza ko Rallye des Milles Collines izaryohera abakunzi b’umukino w’amamodoka

Yagize ati : “Turashaka gutegura isiganwa ryiza kurusha ayabanje. Twatangiye kare bishoboka, turizera ko tuzagira isiganwa ryiza rizanyura abazarikurikirana”.

Rallye des Milles Collines ni ryo siganwa risoza shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amamodoka yatangijwe na Gorilla in the Mist rally yabareye muri Uganda kuva tariki 3- 5 Werurwe, ikurikirwa na Sprint Rally yabereye i Nyamata tariki ya 20 Gicurasi, Uganda Pearl of Africa Rally (30/06-2/7), Rwanda Mountain Gorilla Rally (8-9 Nzeri ) ndetse na Memorial Gakwaya iheruka gukinirwa i Huye mu kwezi gushize.

Abakunzi b'umukino w'amamodoka ngo bashonje bahishiweAbakunzi b’umukino w’amamodoka ngo bashonje bahishiwe

Cyatangabo, yakomeje atangariza RuhagoYacu ko kugeza magingo aya bagishakisha abaterankunga bazafatanya muri iri siganwa risoza shampiyona, rizakinirwa mu mihanda ya Kayenzi-Gashyushya-Tuzza In-Kayumba na Mwogo ni mu nzira izageza ku birometero 168 na metero 22.

Abakunzi b’uyu mukino, bazashobora kuwukurikirana i Nyamata ku biromtero bine uvuye ku muhanda, aho imodoka zizanyura inshuro esheshatu zose.

Kugeza ubu, shampiyona iyobowe na Gakwaya Jean Claude n’amanota 67 aho arusha Christophe Nizette umukurikiye amanota 31 dore ko we afite 36. Fabrice Nyiridandi ni we uza ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.

Abafana baritezwe mu BugeseraAbafana baritezwe mu Bugesera

Isiganwa nk’iri umwaka ushize ryari ryegukanywe n’abagande Pole Pole Wilbert na Mbogo Bashir bari mu modoka ya Mitsubishi Evolution VI.

Uko bakurikirana muri shampiyona mbere ya Rallye des Milles Collines.

  1. Gakwaya Jean Claude 67
  2. Christophe Nizette 36
  3. Fabrice Nyiridandi 23
  4. Christian Kanangire 13
  5. Genese Semana 6
  6. Fergadiotis Tassos Gakuba 3
  7. Alain Murenzi 3

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru