RUHAGOYACU.com

REG BBC yikuje Espoir BBC ihita ishyikirizwa igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)

REG BBC yasoje shampiyona itsinda Espoir BBC maze ihita ihabwa igikombe cyayo cya mbere mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, mu gihe mu bari n’abategarugori APR BBC yagishyikirijwe nyuma yo guhigika Ubumwe BBC na The Hoops.

Kera tukiri abana iyo batugaburiraga twaheraga ku byo tudakunda cyane, hanyuma ibyo dukunda dore ko abenshi twahurizaga ku ifiriti cyangwa inyama tukabirya nyuma, tukavuga ko tubaye tubiretse ngo tuze ‘kubyikuza’.

REG BBC yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka yayoREG BBC yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka yayo

Wari wo mukino wa nyuma REG BBC ikinnye muri shampiyona y’u Rwanda, ariko n’ubwo yari yaramaze kwegukana igikombe bidasubirwaho, ntibyayibujije gutsinda biyigoye Espoir BBC amanota 78-75 (1st QT:18-20; 2nd QT:14-22; 3rd QT:27-18; 4th QT:19-15), ihita yegukana igikombe itsinzwe umukino umwe wonyine muri shampiyona.

REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona, ikurikiwe na Patriots BBC yakegukanye umwaka ushize mu gihe Espoir BBC iza ku mwanya wa gatatu.

Uretse REG BBC mu bagabo, APR BBC nay o yegukanye igikombe mu bari n’abategarugori nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye amanota 53-42, nyuma yo guhangana gukomeye kwabayeho mu duce dutatu twa mbere, dore aka aka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanita 11-11, aka kabiri ko kakarangira ari 13-11, aka gatatu ko kakaba 14-15, hanyuma mu gace ka kane iyo kipe y’ingabo ikagaruka yariye amavubi ihita yongera ikinyuranyo kiva ku inota rimwe kigera ku manota 10.

REG BBC yinjiye muri shampiyona igenzwa no gushaka igikombe ugendeye ku bakinnyi yahise iguraREG BBC yinjiye muri shampiyona igenzwa no gushaka igikombe ugendeye ku bakinnyi yahise igura

Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu mu gusoza shampiyona y’umukino wa Basketball, 30 Plus yatsinzwe na IPRC-Kigali amanota 51-127, mu gihe APR BBC mu bagabo yastindaga Rusizi BBC amanota 89-57.

Imikino isoza shampiyona yiganjemo iy’ibirarane irakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena, aho saa tatu za mugitondo (9:00am) Patriots BBC iza kuba yakira Rusizi BBC, APR BBC ikaza kwakira CSK BBC saa cyenda (3:00pm) kuri imikino yombi ikabera kuri Stade Amahoro.

Undi mu kino urabera mu Karere ka Huye, ukaza kuba ari ‘Derby’ y’amashami y’ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho IPRC-SOUTH BBC iza kuba yakiriye IPRC-Kigali BBC saa cyenda (3:00pm).

Mu bari n’abategarugori ho Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-HUYE BBC) iraba yakiriye Ubumwe BBC kuri Stade Amahoro saa saba (1:00pm) mu gihe kuri iyo saha ruri bube rwambikanye hagati ya IPRC-SOUTH BBC na THE HOOPS.

REG BBC yahawe igikombe na sheki y'amafaranga y'u Rwanda 1.500.000REG BBC yahawe igikombe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda 1.500.000

REG BBC Champion FERWABA National League 2016-2017REG BBC Champion FERWABA National League 2016-2017

REG BBC yashimiye abafana bayo bamaze no kugwira kuko burya ngo ikipe ari yishakira abafanaREG BBC yashimiye abafana bayo bamaze no kugwira kuko burya ngo ikipe ari yishakira abafana

APR BBC (mu bagore) na yo yegukanye igikombe basaza babo badaherukaAPR BBC (mu bagore) na yo yegukanye igikombe basaza babo badaheruka

APR BBC yahawe igikombe na sheki y'amafaranga y'u Rwanda 1.500.000APR BBC yahawe igikombe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda 1.500.000

Igikombe na sheki Kapiteni wa REG BBC yashyikirijwe na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOCIgikombe na sheki Kapiteni wa REG BBC yashyikirijwe na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOC

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru