RUHAGOYACU.com

REG itsinze APR biyoreheye ikomeza kuyobora shampiyona

Izina rya APR rikomeje kudahirwa n’imikino mu mwaka wa 2016-2017 aho abari batahiwe yari Basketball batsindwaga kuri uyu wa gatanu nk’abana bato ni mu mukino bahurirahamo na REG itari yamara umwaka muri shampiyona.

Umukunzi w’imikino mu Rwanda, byamworohera gusubiza inyuma urushinge nko mu myaka itandatu ishize, kugira ngo ubone icyo APR yari cyo mu mikino itandukanye mu Rwanda.

Ikipe ya REG yari yizaniye abafana bayo kuri uyu mugorobaIkipe ya REG yari yizaniye abafana bayo kuri uyu mugoroba

Uretse kuyobora intonde zitandukanye za shampiyona, APR yari izwiho kugira abakinnyi b’amazina, nka kimwe mu byatumaga ikurikirwa n’ abakunzi benshi ndetse bigatera ubwoba abakeba. Aha, muri Volleyball ni ho wasangaga amazina nka Yakan Lawrence, Papy Faty muri ruhago cyangwa se Mike Buzangu muri Basketball.

Ibi byose nyine ni ibyo mu myaka ishize ariko, dore ko aho amakipe atasenyutse(APR BBC y’abakobwa), yagiye ahinduka bigaragara haba mu bijyanye na politike (ruhago) cyangwa se uburyo yafatwaga bugahinduka(imikino y’amaboko). Ibi byatumye izina rya APR riba nk’ayandi makipe yose, kandi hambere abakeba barajyaga gukina na yo bikandagira.

Abakeba, barimo na REG kuri uyu mugoroba yakiraga APR BBC muri Petit Stade mu mukino utitabiriwe cyane, ugereranyije n’uwo REG yari yahuriyemo na Patriots mu byumweru bibiri bitambutse. Birumvikana, ikipe bahuraga na yo ntabwo ikanganye byo gukurura abafana.

Ni umukino abasore ba Bahufite batangiye neza ndetse bashobora kureba mu gakangara ubugira gatandatu kose(amanota 12) mu gihe APR BBC yari ikiri kureba amatara ya Remera. Agace ka mbere k’umukino kaje gusozwa REG iyoboye 21-12 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka REG iri imbere ku manota 44-20.

Umutoza Bahufite amaze guhindura byinshi muri REGUmutoza Bahufite amaze guhindura byinshi muri REG
REG isigaje imikino ibiri ikegukana igikombeREG isigaje imikino ibiri ikegukana igikombe
Kami Kabangu ni umwe mu bagoye APR cyaneKami Kabangu ni umwe mu bagoye APR cyane
APR BBC yanyuzagamo na yo ikababaza abakunzi ba REGAPR BBC yanyuzagamo na yo ikababaza abakunzi ba REG

REG uretse gutsinda no kugarira yabikoraga nezaREG uretse gutsinda no kugarira yabikoraga neza

APR BBC yaje kwikosora mu gice cya kabiri ndetse itsinda agace ka nyuma ku manota 21-12 gusa ntabwo byari bihagije ngo ibe yatsinda umukino yaje gutsindwa ku kinyuranyo cy’amanota 20;81-61. REG ikaba isigaje imikino ibiri ngo yegukane igikombe cya shampiyona ijemo gukina bwa mbere, mu gihe APR yo ikomeje kuba igicucu cy’ikipe yahoze iri hambere…

Uko imikino yindi iteganyijwe:

Kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi

  • 09.00 RUSIZI BBC vs CSK BBC i RUSIZI
  • 11.00 UBUMWE BBC vs APR BBC (W) kuri stade AMAHORO
  • 13.00 IPRC S.(Men) vs 30 Plus BBC muri IPRC-South

Ku cyumweru tariki 14/05/2017

  • 09.00 RUSIZI BBC vs 30 PLUS BBC i RUSIZI
  • 12.00 IPRC S. vs ESPOIR BBC muri IPRC South/ Huye
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 13-05-2017 saa 10:55'

    Uyu mwana w’Umunyarwanda anigwa agaramye buri munsi !?ko akubitwa impande zose !?babakunzi be se bahugira kuririmba amarozi bamuvuye ho,kuki ntacyo bari gukora !?

  2. musesenguzi

    Kuya 13-05-2017 saa 01:11'

    N’ubundi ni abana bato.
    Ni iburozi bwabo bubakozeho!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru