RUHAGOYACU.com

RGB yahaye ubuzima gatozi Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess n’irya Triathlon

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahaye ubuzima gatozi bw’agateganyo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess (FERWADE) n’itya Triathlon nyuma y’imyaka aya mashyirahamwe yari amaze atangiye ibikorwa byayo mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa FERWADE, Niyibizi Alain Patience yatangarije RuhagoYacu ko ubuzima gatozi bw’agateganyo babonye ari intangiriro nziza, kandi ko bugiye gutuma barushaho kwagura ibikorwa no gutuma uyu mukino urushaho gutera imbere.

Ati “Ni indi ntambwe ikomeye cyane. Hari ibikorwa bimwe na bimwe tutari twemerewe gukora, ariko ubu bigiye kugaruka. Aha twavuga nka shampiyona y’igihugu (National league), no kwitabira andi marushanwa yaba mu karere ndetse na mpuzamahanga. Ubu urebye twakoraga ibijyanye na development (guteza imbere abafite impano) mu mashuli ariko abakinnyi bakuru nta rushanwa na nimwe bitabiraga.”

Abitabiriye irushanwa riheruka ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu RwandaAbitabiriye irushanwa riheruka ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Umukino wa Chess (Jeux d’Echec) umaze imyaka isaga 23 ukinwa mu Rwanda, ariko ishyirahamwe ry’uwo mukino ryashyizweho mu 1996, ariko ntiryahita ritangira gukora mu buryo bunoze, ari na yo mpamvu nyuma y’uko hatowe itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, hakurikiyeho gushaka ibyangombwa bisabwa ngo iryo shyirahamwe ribone ubuzima gatozi.

Nyuma yo kubyuzuza no kubishyikiriza RGB, ku itariki ya 6 Nzeri icyo kigo nib wo cyasohoye icyemezo cy’uko ayo mashyirahamwe yanditswe kandi yemerewe gukorera mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yawo akaba ari bwo azahabwa icyemezo cy’ubuzima gatozi bwa burundu.

Kugeza ubu mu Rwanda habaga irushanwa rimwe ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rikinwa muri Kamena buri mwaka, ariko ubu hagiye kujya habaho n’andi marushanwa atandukanye.

Bamwe mu bakinnyi b'u Rwanda bari ku myanya itari mibi ku rutonde rw'abakina Chess ku IsiBamwe mu bakinnyi b’u Rwanda bari ku myanya itari mibi ku rutonde rw’abakina Chess ku Isi

Icyemezo cy'Ubuzima gatozi bw'agateganyoIcyemezo cy’Ubuzima gatozi bw’agateganyo

Niyibizi Alain Patience (wambaye agapira ka kaki) ni we wabaye uwa mbere mu Rwanda muri Chess mu 2015Niyibizi Alain Patience (wambaye agapira ka kaki) ni we wabaye uwa mbere mu Rwanda muri Chess mu 2015

Chess no mu bari n'abategarugori iritabirwa cyaneChess no mu bari n’abategarugori iritabirwa cyane

Abakiri bato na bo bakina Chess ndetse ni bo bari bamaze igihe bitabwaho cyaneAbakiri bato na bo bakina Chess ndetse ni bo bari bamaze igihe bitabwaho cyane

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru