RUHAGOYACU.com

RMGR- Numero ya mbere muri Afurika ni we uyoboye nyuma y’umunsi wa mbere

Uumunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally usize Baryan Manvir uyoboye urutonde rwa shampiyona nyafurika kugeza ubu, ari we uza imbere y’abandi bakinnyi bitabiriye iri siganwa ry’amamodoka riri kubera i Kigali.

Inzira zo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu zakozwemo uduce tune aho agace ka mbere kari aka Rugende- Mbandazi, aka kabiri Ruhanga-Mbandazi aka gatatu kagasubira Rugende- Mbandazi mu gihe aka kane na ko kagarutse Ruhanga-Mbandazi.

Iyi nzira yanganaga n’ibirometero 70 birengaho gato, isize nubundi umunyakenya Baryan Manvir ari we uza imbere y’abandi, arusha umunyazambia Leroy Gomes iminota itatu n’amasegonda 46 ni nyuma y’uduce tune tubanza tw’umunsi wa mbere.


Ipine ryanagezeho rivamo gutyaIpine ryanagezeho rivamo gutya
Iyo bikomeye abapilote ni bo bikorera imodokaIyo bikomeye abapilote ni bo bikorera imodoka
Baryan Manvir numero ya mbere muri AfurikaBaryan Manvir numero ya mbere muri Afurika
Scoda ya Baryan Manvir ni yo iyoboye isiganwaScoda ya Baryan Manvir ni yo iyoboye isiganwa

Uyu Leroy Gomes ntabwo yatangiye neza iri siganwa kuko yaje gukora impanuka gusa ntibimubuze gukomeza nyuma none ubu ashoje ari ku mwanya wa kane.

Nyuma ya saa sita, na bwo abasiganwa berekeje muri stade Amahoro kuri Super Stage, aho abasiganwa 2 bazengurukaga inshuro 2 mu gace gato muri Stade Amahoro, bagasohoka, bakagera mu kibuga kizwi nka Tapi, bakagaruka, hakarebwa igihe buri umwe akoresheje.

Kugeza ubu imodoka eshanu ni zo zimaze kuva mu isiganwa ,za Kleevan Gomez , Rudy Cantanhede , Piero Cannobio, Gawaya Timothy na Watendwa Samuel gusa abategura Rally bakaba bazemereye kuza kugikna kuri uyu wa gatandatu mu Bugesera kugira ngo baryoshye ibirori, gusa amanota bahakura akaba atari bubarwe.

Kuri uyu wa Gatandatu barakinira i Bugesera uduce umunani Nyamata – Rilima, Nyamizi – Gako; Gaharwa-Nemba, Gako – Gasenyi, Gasenyi – Nemba basubire muri iyi mihanda. Biteganyijwe ko imodoka ya mbere ihaguruka saa mbili n’igice.

Uko bakurikirana nyuma y’umunsi wa mbere

Isiganwa mu mafoto














Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru