RUHAGOYACU.com

RMGR-Škoda isize izina mu ba Pilote, Baryan Manvir akoza imitwe y’intoki kuri shampiyona ya Afurika(Amafoto)

Umunyakenya Baryan Manvir ni we wegukanye uduce twose tw’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Afurika mu gusiganwa ku mamodoka yaberaga mu Rwanda ni Rwanda Mountain Gorilla Rally.

Iyi Rally yari yahuruje ibihangange kuri uyu mugabane kuva kuwa gatanu w’iki cyumweru igasozwa ejo hashize, yari igizwe n’uduce 15 muri rusange tungana n’ibirometro 206 na metero 83 aho yatangiwe n’imodoka 16 ikaba yashojwe n’imodoka umunani.

Hatanzwe ibikombe ku bitwaye nezaHatanzwe ibikombe ku bitwaye neza
Baryan Manvir agiye kwegukana shampiyona ya Afurika kandi ari bwo bwa mbere yari ayitabiriyeBaryan Manvir agiye kwegukana shampiyona ya Afurika kandi ari bwo bwa mbere yari ayitabiriye
Gakwaya Christiana uyobora RAC yashimiye abitabiriye bose hamwe n'abafatanyabikorwaGakwaya Christiana uyobora RAC yashimiye abitabiriye bose hamwe n’abafatanyabikorwa

Aha, Baryan Manvir ukinira kuri Licence ya Kenya wari kumwe na Sturrock, ni bo baje kuza imbere muri buri gace ndetse no muri rusange baza kwegukana iyi Rwanda Mountain Gorilla Rally,ifatwa nk’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku mamodoka.

Umwihariko w’uyu Baryan Manvir ariko, ni imodoka ya mbere ikomeye yazanye gukina mu Rwanda, ikaba iyo mu bwoko Škoda Fabia. Ni imodoka iva mu ruganda yarakorewe gusiganwa gusa(Rally) ni bwo bwa mbere yari ikinnye mu Rwanda aho aba Pilote bose bari muri iri siganwa bagarutseho ko ari ryo tandukaniro Manvir yagaragaje kuko iyo modoka yabemeje.

Giancarlo Davide wegukanye iri siganwa mu mwaka wa 2013 gusa bikarangira atumvikanye n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda aho Rally y’ uyu mwaka yanayikinnye kuri Licence y’Ububirigi, ni we waje kuza ku mwanya wa kabiri atangaza ko yishimiye uko Rally yagenze gusa na we agaruka kuri Škoda ya Baryan Manvir.

Yagize ati: “Ibyabaye byarabaye gusa ndishimye ku bw’uyu mwanya negukanye.

Itandukaniro rya Rally ya 2013(negukanye) n’iy’uyu mwaka ni Scoda ntakindi”.

Bukera Valery ibumoso na Giancarlo Davide iburyo ni bo buriranye Podium na Baryan Manvir wegukanye Mountain Gorilla RallyBukera Valery ibumoso na Giancarlo Davide iburyo ni bo buriranye Podium na Baryan Manvir wegukanye Mountain Gorilla Rally
Ibyishimo!Ibyishimo!
Škoda yavugishije aba pilote amangambureŠkoda yavugishije aba pilote amangambure

Bukera Valery ukinira kuri Licence y’Abarundi ni we waje ku mwanya wa kabiri mu gihe umunyazambia Gomes Leroy wari numero ya kabiri muri Afurika byarangiye yegukanye umwanya wa kane nubwo yari afite icyizere cyo kuzazamurira amanota mu Rwanda. Umunyarwanda waje hafi ni Nizette Christophe akaba ari na we wenyine warangije isiganwa.

Baryan Manvir wabaye uwa mbere, ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika yongerewe amanota 25 yiyongera kuri 65 mu gihe Leroy bahanganye ari uwa kane aho akuye mu Rwanda amanota 12 (yari afite 53) bivuze ko kuri ubu arushwa 25 mbere yo gukina umunsi wanyuma wa shampiyona ya Afurika uzakinirwa muri Zambia kuva tariki ya 22 ukwezi gutaha.

Baryan Manvirr ukinira kuri Licence ya Zambia, arasabwa kurangiza iri siganwa rizakinirwa iwabo gusa kugira ngo azegukane shampiyona ya Afurika ku nshuro ya mbere yari ayitabiriye. Uyu ariko akaba yatanagarije itangazamakuru ko atari yizera ko azegukana iyi shampiyona nubwo afite amahirwe mesnhi yo kuyitwara.

Abanya-Bugesera baryohewe n'imodoka kuri uyu wa gatandatuAbanya-Bugesera baryohewe n’imodoka kuri uyu wa gatandatu
Bamwe bajyaga hejuru y'inzu zabo ngo bakurikirane RallyeBamwe bajyaga hejuru y’inzu zabo ngo bakurikirane Rallye
AhoooAhooo

Abafana b'Abarundi bari baje gushyigikira abakinnyi baboAbafana b’Abarundi bari baje gushyigikira abakinnyi babo

Rwanda Mountain Gorilla Rally izakurikirwa na Huye Rally yo izaba ku matariki ya 28 na 29 Nzeri, mu gihe Rallye de Milles Collines yo izasoza shampiyona y’u Rwanda ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri Rwanda Mountain Gorilla Rally

  1. Baryan Manvir/Sturrock
  2. Giancarlo Davite/Sylvia Vindevogel
  3. Bukera Valery /Khetia Nital
  4. Gomes Leroy /Gomes Urshlla
  5. Nizette Christophe/ Fabrice Semana
  6. Remezo Christian /Gahuragiza Jean Marie
  7. Din Imtiaz Bigirimana/Christophe
  8. Gilberto Balondemu /Bunya Stephen

Uko bakurikirana muri Afurika

  1. Manvir Baryan Amanota 90
  2. Leroy Gomes Amanota 65
  3. Giancarlo Davite Amanota 33
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru