RUHAGOYACU.com

Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese

Umusuwisi w’imyaka 35, Roger Federer yatwaye Wimbledon, irushanwa rikomeye muri Tennis, aba aciye agahigo ko kuryegukana ku nshuro ya munani, ndetse aba n’umukinnyi ukuze ubashije kwegukana irushanwa rihuza ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga mu Bwongereza.

Roger Feder yegukanye iri rushanwa atsinze Umunya Croatia Marin Čilić, amutsinze amaseti 3-0 (6-3 6-1 6-4) mu mukino wamaze isaha imwe n’iminota 41, iyi Wimbledon ya munani yegukanye ni Grand Slam ya 19 kuri uyu musuwisi.

Roger Federer yegukanye Wimbledon 2017Roger Federer yegukanye Wimbledon 2017

Wari umukino ukomeye dore ko wari n’uwa nyuma wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, ariko ntiwahiriye Marin Čilić kuko yaje kuwugiriramo imvune yatumye kwihangana bimunanira asuka amarira mu iseti ya 2.

Nyuma y’Umukino, Feder yashimiye Marin ndetse aranamwihanganisha, ati “Rimwe na rimwe biba bikomeye cyane, ariko yahatanye neza ndetse ni intwari. Ndamushimiye ku irushanwa ryiza yagize.”

Marin Čilić yageze ku mukino wa nyuma asezereye Sam Austin Querrey muri ½ cy’irangiza, amutsinze amaseti 3-1, mu gihe Roger Feder we yasezeye Tomáš Berdych wo muri Repubulika ya Czech amutsinze amaseti 3-0.

Wimbledon 2017 ni iya 8 kuri weWimbledon 2017 ni iya 8 kuri we

Federer mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda umukinoFederer mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda umukino

Marin Čilić yatsikiye mu iseti ya kabiri aravunikaMarin Čilić yatsikiye mu iseti ya kabiri aravunika

Kwihangana byamunaniye arariraKwihangana byamunaniye ararira

Roger Federer ku myaka ye 35Roger Federer ku myaka ye 35

Roger Federer aracyesa imihigoRoger Federer aracyesa imihigo

Federer yihanganishije mugenzi we nyuma yo kumutsinda amufatanyije n'imvuneFederer yihanganishije mugenzi we nyuma yo kumutsinda amufatanyije n’imvune

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!