RUHAGOYACU.com

Rugby: Nyuma yo gutera mpaga, Remera Buffaloes iracakirana na Kigali Sharks- Indi mikino

Muri izi mpera z’icyumweru Shampiyona ya Rugby nayo irakomeza ku munsi wayo wa Gatatu, aho Buffaloes RFC yari yateye mpaga mu mukino uheruka kuri iki Cyumweru iraba yisobanura na Kigali Sharks RFC.

Remera Buffaloes irakina umukino w’umunsi wa Gatatu kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Thousand Hills, umukino wa kabiri igatera mpaga Lion de Fer, iraza kuba yisobanura na Kigali Sharks umukino uzabera ku kibuga cya Utexrwa.

Iyi kipe ngo mu ntego zayo harimo gutwara igikombe cy’uno mwaka nkuko abona ikipe ye ifite abakinnyi bashoye, Bikamba Lucien umutoza wayo yabitangarije Ruhagoyacu.com nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu.

"Turimo kwitegura umukino wa gatatu nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere, uwa kabiri tugatera mpaga, rero dusanga ntarirarenga kuko intego zo gutwara igikombe tugomba kuzigeraho wabonye ko abakinnyi bose bafite ubushake mu myitozo bakoze hamwe n’ubushake tuzabigeraho"- Bikamba Lucien nyuma y’imyitozo aganira na RuhagoYacu.

Kuri uyu wa Gatandatu naho hateganyijwe imikino itandukanye aho i Muhanga ikipe ya Muhanga iraza kwakira Virunga.

Uko imikino yose iteganyijwe

Kuwa Gatandatu, 25 Gashyantare 2017

  • 15:30 Muhanga vs Puma ( i muhanga)
  • 15:30 Lion de Fer vs Thousand hills (Mugatenga)

ku Cyumweru 26 Gashyantare 2017

  • 15:30 Resulence (y’i Rusizi) vs UNR(UR)’ (Huye)
  • 15:30 Remera Buffaloes RFC vs Kigali Sharks (Utexrwa)
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru