RUHAGOYACU.com

Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Rugby Rwanda Silverbacks yitwaye neza mu mukino wa mbere w’irushanwa nyafurika, African Cup 1C-South ubwo yatsindaga Mauritius mu mukino wabereye muri Zambia.

Muri Gicurasi 2016, u Rwanda rwakiriye irushanwa nyafurika rihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati, irushanwa ryasize u Rwanda ruzamuwe mu kindi cyiciro ruva mu cyiciro cya kabiri(B) )aho rwimukiye mu mu cyitwa Group A- C isanzwe ibamo ibihugu nka Nigeria, Botswana Zambia na Mauritius.

U Rwanda rwatangiye rwitwara nezaU Rwanda rwatangiye rwitwara neza

Irushanwa rya mbere u Rwanda rwitabiriye rikaba riri kubera mu gihugu cya Zambia aho rugomba kwisobanura na Mauritius hamwe na Zambia iri mu rugo. Umukino wa mbere, igihugu cya Zambia cyanyagiye ibirwa bya Maurice ibitego 63-3.

Umukino wa kabiri muri iri rushanwa, wahuje ikipe y’igihugu Silverbacks n’ibirwa bya Maurice aho abasore ba Herbert Wafula bashoboye gutsinda iyi kipe ibitego 24-12.

Kuri ubu Silverbacks ikaba itegereje umukino wanyuma igomba guhuriramo na Zambia, hazaba ari kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Mata 2017.




Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru