RUHAGOYACU.com

Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Rugby, Silverbacks ihuye nuruva gusenya mu gihugu cya Zambia, aho inyagiwe bikomeye cyane n’ikipe ya Zambia ibitego 92 byose kuri 3 gusa.

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru i Lusaka muri Zambia, ni irushanwa nyafurika, African Cup 1C-South, icyiciro u Rwanda rugiyemo uyu mwaka, nyuma y’uko mu irushanwa ryabereye i Kigali, Silverbacks ikitwara neza, yazamuwe mu kindi cyiciro.

JPEG - 178.7 kb
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mbere y’umukino

Aba basore bari bitwaye neza mu mukino ubanza bagatsinda ibirwa bya Mauritius ku bitego 24 kuri 12, uyu munsi byababereye irindi hurizo rikomeye imbere y’ikipe y’igihugu ya Zambia.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 53 by’ikipe y’igihugu ya Zambia, u Rwanda rutabashije gutsinda na kimwe.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya ZambiaAbakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Zambia

Igice cya 2, abasore ba Herbert Wafula baje gukomeza kurushwa cyane, ariko baza kubasha kubona ibitego 3, ikipe ya Zambia itsinda ibitego 39 gusa.

Zambia irakomeza mu itsinda 1B, u Rwanda ruzagerageze umwaka utaha niba hari ikindi rwakora.

JPEG - 53.2 kb
Abakinnyi bagaragaye muri uyu mukino

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Rugby, Kamanda avuga ko bazagaruka mu Rwanda ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Zambia si u bwa mbere itsinze u Rwanda irwihanije kuko muri 2009 yarunyagiye ibitego 103 ku i 9.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dudu

    Kuya 30-04-2017 saa 07:53'

    Have have iyo resultat ntiwongere kuyivuga!! Ngo kuri bingahe? Apuu simbona n’ubushize ari uko se? Kambanda ati bazaza kuwa mbere atubabarire azakoreshe presse conference hanyuma badeclare ko uwo mukino ubaye uhagaritswe imyaka 5 yo kwitegura. Byibura iyo misoro yacu yagowe ibe yakubakwamo centre de sante! I 103-9, 92-2 !!!!!!

  2. steve

    Kuya 30-04-2017 saa 00:10'

    Ntaho bataniye na gasenyi, ’igikona n’abandi ntavuze bazi guhombya leta gusa mutekereze za milioni Minispoc ibatangaho ngo baserukiye i gihugu neza bakavayo nta ntsinzi bazanye(igikona,gasenyi, basket national team, rugby n’abandi) batahira mu gufata za selfie gusa 90 kuri 2. Leta ijye ihita abajyana mwitorero abasebeje igihugu hahahaha

  3. Benjamin

    Kuya 29-04-2017 saa 23:39'

    ebuana congrats ku basore b’urwanda kabisa! 2byonyine kweri? unbelievable kbsa!

  4. Musesenguzi

    Kuya 29-04-2017 saa 20:03'

    Mumbwire isaaha bazagarukiraho nzajye ku kibuga cy’indege maze mbarebe mu maso. Ndifuza kureba uko bazaba bareba. Nkeka ko bazaba bareba hasi cg baturumbuye amaso!!!
    Stop spending Rwandans’ money guys!!!!

  5. Mile

    Kuya 29-04-2017 saa 19:40'

    Ibi birasekeje
    Ntawababara NGO twatsinzwe, iyo batajya muri Zambia amafaranga y’urugendo bakayisengereramo bari kuba iki?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru