RUHAGOYACU.com

Rukara Fazil yahaye isomo Abadage, Hanani aha isomo abandi bakobwa muri Duathlon

Rukara Fazil yahaye isomo Abadage, Uwineza Hanani yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Duathlon ryabereye mu Mujyi wa Kigali ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon ku bufatanye na Bralirwa mu kinyobwa cyayo cya Coca-Cola.

Ni umukino utamenyerewe mu Rwanda ariko ukunzwe na benshi kuko uhuriza hamwe imikino itatu itandukanye ari yo: Gusiganwa ku maguru (Athletic), Gusiganwa ku igare (Cycling) ndetse no koga mu mazi (Swimming).

Irushanwa ryabereye i Kigali kuri iki cyumweru ryari irihuriza hamwe imikino ibiri (Duathlon), Gusiganwa ku maguru ndetse no ku magare (cycling), rikaba ari na ryo rya mbere ribereye mu Mujyi wa Kigali.

Alice akunda Triathlon ndetse ku myaka ye ni uwo gushyigikirwa ariko abakobwa ni bake muri uyu mukino, na byo ngo bimuca integeAlice akunda Triathlon ndetse ku myaka ye ni uwo gushyigikirwa ariko abakobwa ni bake muri uyu mukino, na byo ngo bimuca intege

Iri rushanwa risanzwe riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Triathlon ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bayingayinga 40, barimo abagabo basaga 30 n’abakobwa 7, bahagurukiye ku muryango wa Stade Amahoro, bazenguruka mu bice bya Remera na Kimironko, bagasoreza na none ku muryango wa Stade Amahoro.

Abaryitabiriye batangiranye n’igice cyo kwiruka n’amaguru intera y’ibirometero 5, bakurikizaho gutwara igare bazenguruka intera y’ibirometero 2,5 aho bazengurukaga inshuro 8 bivuze ko birutse ibirometero 20, basoreza na none ku mukino wo kwiruka n’amaguru ibirometero 2,5.

Mu bagabo uwa mbere yabaye Rukara Fazil w’ikipe ya Kigali Triathlon wakoresheje isaha imwe iminota itatu n’amasegonda icumi (1:03’:10”), akurikirwa n’Umudage, Marc Schut wakoresheje 1h04’ mu gihe Ngarukiyehafi Jean de Dieu w’ikipe ya Karongi we yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h5’57".

Bari ku murongo bakurikirana amabwiriza y'irushanwa mbere yo gutangiraBari ku murongo bakurikirana amabwiriza y’irushanwa mbere yo gutangira

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Uwineza Hanani wari wegukanye irushanwa riheruka kubera ku Kiyaga cya Muhazi yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 58, akurikirwa n’Umunyamerikazi, Britney Power wakoresheje 1h29’30", mu gihe Tuyishime Alice we yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h37’54".

Iri rushanwa rigiye kuzajya riba ari ngarukamwaka ni rimwe mu marushanwa ari ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda, rikazakurikirwa n’amahugurwa y’abatoza ndetse n’irushanwa rizaba kuwa 28 Ukwakira 2017, aho byose bizaba bigamije iterambere ry’uyu mukino ukinwa mu rwego rw’imikino Olempike ariko u Rwanda rukaba rutarayitabira na rimwe.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait ni we watangije irushanwaUmuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait ni we watangije irushanwa

Batangiye biruka n'amaguruBatangiye biruka n’amaguru

Batanguranwaga, kuko uwarangizaga intera y'amaguru yahitaga atangira gukina igareBatanguranwaga, kuko uwarangizaga intera y’amaguru yahitaga atangira gukina igare

Amagare yabaga amanitse hanoAmagare yabaga amanitse hano

Habaga harimo intera ya metero 50kuva aho wasorezaga ahokwiruka n'amaguru n'aho gutangirita igareHabaga harimo intera ya metero 50kuva aho wasorezaga ahokwiruka n’amaguru n’aho gutangirita igare

Abadage bari babukereyeAbadage bari babukereye

Rukara ni we wegukanye isiganwa Rukara ni we wegukanye isiganwa

Umuyobozi w'ishyirahamwe rya Triathlon, Mbaraga Alexis yijeje ko iri rushanwa rizaba Mpuzamahanga kuko ryatangiye kwitabirwa n'amakipe y'abanyamahangaUmuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon, Mbaraga Alexis yijeje ko iri rushanwa rizaba Mpuzamahanga kuko ryatangiye kwitabirwa n’amakipe y’abanyamahanga

Hanani wa Rubavu ubu ni we nomero ya mbere mu bakobwaHanani wa Rubavu ubu ni we nomero ya mbere mu bakobwa

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru