RUHAGOYACU.com

Rukara yahigitse abazungu yegukana irushanwa ry’Umunsi w’Intwari muri Duathlon - Amafoto

Rukara Fazil, yegukanye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari ahigitse Umuholandi n’Umunya-Canada mu irushanwa rya Duathlon, Umukino ukinwa hakomatanyijwe gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.

Duathlon ni igice kimwe mu bigize Umukino wa Triathlon, uyu uba ugizwe n’ibice bitatu, ari byo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndetse no koga mu mazi.

Rukara Fazil ngo ibanga yakoresheje ni uko arusha abo bazungu kwiruka ku maguru, gusa ngo n'igare ni uko bamurusha iryiza ntibamurusha kurinyongaRukara Fazil ngo ibanga yakoresheje ni uko arusha abo bazungu kwiruka ku maguru, gusa ngo n’igare ni uko bamurusha iryiza ntibamurusha kurinyonga

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare hakinwe irushanwa rya Duathlon ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda ku bufatanye na BRALIRWA mu kinyobwa cyayo cya Coca-Cola, Fastnet ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 20 barimo abari n’abategarugori, ingimbi ndetse n’abagabo, aho batangiye basiganwa ku maguru ibirometero 5, bakurikizaho kunyonga igare ibirometero 20, bongera gusoza basiganwa ku maguru ahareshya n’ibirometero 2,5.

Rukara Fazil wo mu ikipe ya Kigali, akaba asanzwe akora umwuga wo gushushanya yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 57 n’amasegonda 37, asiga Umuholandi Marcus Schutz umunota n’amasegonda 3, ndetse n’umunya Canada Tom Gossland amusigaho umunota n’amasegonda 8.

Uwineza Hanani ntarabona umukobwa banganya ubushobozi muri uyu mukino ku buryo bashobora guhanganaUwineza Hanani ntarabona umukobwa banganya ubushobozi muri uyu mukino ku buryo bashobora guhangana

Mu bari n’abategarugori ho Uwineza Hanani wo mu ikipe ya Rubavu, iyo ntera abahungu basiganwe we yayikoreshejemo 1h12’57”, akurikirwa na Alice Tuyishime wamuje inyuma ho iminota 3 n’amasegonda 55, uwa gatatu aba Umwongerezakazi Britney Power.

Nyuma y’iryo rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yashimye uburyo ryagenze, kuko n’ubwo umubare w’abakinnyi utari mwinshi ariko nibura abarikurikiranye bo bari benshi, ibyo bigatanga icyizere ko n’abawukina bagiye kwiyongera kuko uyu mukino ukiri mushya.

Ati “Icyo nababwira ni uko bigenze neza, gusa turacyari mu itangira ni yo mpamvu hakiri utuntu two kugenda dukosora nko gutinda gutegura inzira zikinirwamo, gukererwa, ariko ibyo ntibyabujije irushanwa kugenda neza, ryanitabiriwe ku buryo buhagije.”

Ubwo bari batangiye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari ufite insanganyamatsiko igira iti "Tugire ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza"Ubwo bari batangiye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari ufite insanganyamatsiko igira iti "Tugire ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza"

Yakomeje avuga ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi ngo umukino wa Triathlon ari na wo mutaka wa Duathlon, utere imbere nk’uko bimeze mu yindi mijyi nka Paris cyangwa London, ku buryo waba indashyikirwa nka Marathon ya London cyangwa Kigali International Paece Marathon nibura.

Batatu ba mbere muri buri cyiciro:

Abagabo :

1.Rukara Fazil 57’ 37”
2.Tom Gossland 58’ 40”
3.Marcus Schutz 58’ 45”

Abagore:

1.Uwineza Hanani 1h12’57”
2.Tuyishimire Alice 1h 16’2”
3.Britney Power 1h22’23”

Duathlon ni uburyo bumwe mu bugize TriathlonDuathlon ni uburyo bumwe mu bugize Triathlon

Nyuma yo kwiruka n'amaguru bahise begura amagare barasiganwaNyuma yo kwiruka n’amaguru bahise begura amagare barasiganwa

Abazungu bo usanga bafite ibikoresho bishyitseAbazungu bo usanga bafite ibikoresho bishyitse

Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi baturutse muri RDCIri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse muri RDC

Triathlon y'u Rwanda ubu yamaze no kubona abakinnyi b'ingimbiTriathlon y’u Rwanda ubu yamaze no kubona abakinnyi b’ingimbi

Abanyamahanga bakorera mu Rwanda n abo bari bitabiriyeAbanyamahanga bakorera mu Rwanda n abo bari bitabiriye

Nyuma yo kunyonga igare bongeye basiganwa ku maguru ahareshya na metero 2500Nyuma yo kunyonga igare bongeye basiganwa ku maguru ahareshya na metero 2500

Barimo kwegeka amagare ahagenwe ngo batangire kwiruka n'amaguruBarimo kwegeka amagare ahagenwe ngo batangire kwiruka n’amaguru

Mu Burayi uyu mukino uri ku rundi rwegoMu Burayi uyu mukino uri ku rundi rwego

Rukara ashyira igare ahabugenewe ngo ashwekureRukara ashyira igare ahabugenewe ngo ashwekure

Aba bazungu basize Rukara mu gusiganwa ku igare ariko abacaho mu gusiganwa ku maguruAba bazungu basize Rukara mu gusiganwa ku igare ariko abacaho mu gusiganwa ku maguru

Abanyekongo baje mu myanya ya nyumaAbanyekongo baje mu myanya ya nyuma

Uyu munya Canada ni we wari wegukanye Triathlon yabereye i RubavuUyu munya Canada ni we wari wegukanye Triathlon yabereye i Rubavu

Umuholandi yagowe cyane no kwiruka n'amaguru ariko yajyaga kuba uwa mbereUmuholandi yagowe cyane no kwiruka n’amaguru ariko yajyaga kuba uwa mbere

Tuyishime Alice yashoboraga guhangana na Uwineza Hanani ariko amasomo ngo ntamwemerera wkitoza uko bikwiyeTuyishime Alice yashoboraga guhangana na Uwineza Hanani ariko amasomo ngo ntamwemerera wkitoza uko bikwiye

Tuyishime yegukanye umwanya wa kabiri yambikwa umudali n'umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa EugeneTuyishime yegukanye umwanya wa kabiri yambikwa umudali n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Eugene

Uwineza Hanani asangiza ibyishimo bye abafanaUwineza Hanani asangiza ibyishimo bye abafana

Uwineza Hanani asangira Coca-Cola n'abafanaUwineza Hanani asangira Coca-Cola n’abafana

Rukara Fazil yambitswe umudali n'umuyobozi ushinzwe iterambere rya Coca-Cola muri BralirwaRukara Fazil yambitswe umudali n’umuyobozi ushinzwe iterambere rya Coca-Cola muri Bralirwa

Rukara na we yahise asangiza abafana ikinyobwa cya Coca-Cola nk'ikimenyetso cy'ibyishimo bidasanzweRukara na we yahise asangiza abafana ikinyobwa cya Coca-Cola nk’ikimenyetso cy’ibyishimo bidasanzwe

Rukara Fazil yegukana Duathlon ariko haza Triathlon ntakine kuko ngo atajya abona umwanya wo kujya kwitoza umukino wo koga bitewe n'uko nta mazi magari aba muri KigaliRukara Fazil yegukana Duathlon ariko haza Triathlon ntakine kuko ngo atajya abona umwanya wo kujya kwitoza umukino wo koga bitewe n’uko nta mazi magari aba muri Kigali

Rukara Fazil ngo intego ni uko igihe azabonera uburyo bwo kujya yitoza koga, ntawe uzajya amuhiga muri TriathlonRukara Fazil ngo intego ni uko igihe azabonera uburyo bwo kujya yitoza koga, ntawe uzajya amuhiga muri Triathlon

Soma ushire inyotaSoma ushire inyota

Abakinnyi begukanye ibihembo by'Umunsi w'Intwari muri Triathlon hamwe n'abayobozi bitabiriyeAbakinnyi begukanye ibihembo by’Umunsi w’Intwari muri Triathlon hamwe n’abayobozi bitabiriye

Mbaraga Alexis Umuyobozi w'Ishyirahamw ry'imikino ya TriathlonMbaraga Alexis Umuyobozi w’Ishyirahamw ry’imikino ya Triathlon

Umuyobozi ushinzwe iterambere rya Coca-Cola muri BralirwaUmuyobozi ushinzwe iterambere rya Coca-Cola muri Bralirwa

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru