RUHAGOYACU.com

Rwanda Cycling 2017 izanye inzira esheshatu nshya zirimo iyo kwibuka umuyobozi wa Ferwacy

Imikino ngarukakwezi yo gusiganwa ku magare Rwanda Cycling Cup y’umwaka wa 2017 iri butangirane n’ukwezi kwa kane, aho iy’uyu mwaka ifite agashya ko kuzatandukanya abasiganwa mu cyiciro cy’ingimbi n’abakuru, mu rwego rwo gupima neza ubushobozi bwa buri bamwe.

iyi ni inshuro ya gatatu hakinwa iri siganwa riterwa inkunga na COGEBANK na Skol, aho amakipe agera kuri arindwi ari yo biteganyijwe ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka rizasozwa mu kwezi kwa cumi n’abiri nyuma ya Tour du Rwanda.

Byemayire(wa kabiri iburyo) yashyiriweho isiganwa ryo kumwibuka nyuma yo kwitaba Imana iminsi mike nyuma ya Tour du Rwanda iherukaByemayire(wa kabiri iburyo) yashyiriweho isiganwa ryo kumwibuka nyuma yo kwitaba Imana iminsi mike nyuma ya Tour du Rwanda iheruka

Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka kandi ikazajya ikinwa n’ibyiciro bine. Ibi birimo abagabo bakuze, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ingimbi, mu gihe n’Abagore bazaba bahatana mu bakuze i mu masiganwa agera ku 10 azakinwa mu minsi 11.

Ugereranyije n’irushanwa ry’umwaka ushize, Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka izanye inzira esheshatu nshya zirimo inzira ya Kigali- Huye, izabimburira izindi, igakinwa ahanini hagamijwe kwibuka uwahoze ari Vice Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Byemayire Lambert, witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.

Uretse iyi nzira, hanashyizweho isiganwa rizasoza Rwanda Cycling Cup rigatangirira mu Rukomo h’I Gicumbi, igasorezwa i Kigali. Inzira ebyiri zizanyurwamo hitegurwa Tour du Rwanda ya 2017, imwe izava i Nyanza igana i Rubavu, mu gihe indi izava i Rubavu yerekeza i Musanze.

Perezida wa Ferwacy Aimable Bayingana ni we watangaje inzira za RCC ya 2017Perezida wa Ferwacy Aimable Bayingana ni we watangaje inzira za RCC ya 2017
Jonathan Boyer wahoze ayobora ikigo cy'amagare cya Musanze yavuganaga n'itangazamakuru mbere yo gusubira muri AmericaJonathan Boyer wahoze ayobora ikigo cy’amagare cya Musanze yavuganaga n’itangazamakuru mbere yo gusubira muri America
Mutabazi Richard ni we ugiye gufata inshingano z'ubuyobozi bw'ikigo cya MusanzeMutabazi Richard ni we ugiye gufata inshingano z’ubuyobozi bw’ikigo cya Musanze

Shampiyona nyafurika nk’ibisanzwe izakinwamo iminsi ibiri, aho igice cy’abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo, course contre la montre, izakinirwa i Nyamata nk’ibisanzwe mu gihe igice cyo gusiganwa ku muhanda kizava i Muhanga kigana i Kigali. Muri iyi mikino bitandukanye n’imyaka yabanje, abakinnyi b’aba “Juniors” bazajya basiganwa ukwabo ndetse n’aba “Elite” bakine ukwabo kugirango byoroshye kumenya urwego rwa buri umwe.

Inzira ya Rwanda Cycling Cup ya 2017

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru