RUHAGOYACU.com

Rwanda Cycling Cup- Benediction yishubije icyubahiro yegukana isiganwa ryo Kwibuka

Intera y’ibirometero 155,6 biva mu Ruhango bigana i Karongi isize Uwizeyimana Bonaventure ari we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ryitiriwe Kwibuka ryakinwaga ku munsi wa gatatu wa Rwanda Cycling Cup.

Iri siganwa ryakinwe kuri uyu wa gatandatu, ryatangirijwe mu Ruhango n’abakinnyi 42 bagabanyije mu makipe icyenda mu gihe i Muhanga ho hatangiriye 20 mu ngimbi na 6 mu bagore.

Iyi nzira itari yoroshye yaje kugorana kurushaho ubwo abasiganwa bari bageze i Karongi, maze ubwo batangiraga kuzenguruka abagera kuri 30 bakaza gusigara isiganwa rigasozwa n’abakinnyi 12, kimwe mu bintu biba gake mu isiganwa ry’amagare.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mbere y'isiganwa...Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mbere y’isiganwa...
... ndetse nubwo isiganwa ryari risojwe... ndetse nubwo isiganwa ryari risojwe

Hakuzimana Camera wa Cycling Club for All (CCA) ni umwe mu batashoje isiganwa kandi bahabwaga amahirwe menshi yo kwitwara neza muri ‘Race to Remember’, nyuma yo kwitwara neza akaza ku mwanya wa gatatu muri ‘Farmer’s Circuit’ iheruka. Aha kandi Nsengimana Jean Bosco wari wegukanye Memorial Byemayire ya Huye na we ntiyashoje.

Muri rusange, Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction ya Rubavu, ni we waje kuza ku mwanya wa mbere akoresheje 4h:17’:22” aza kugwa mu ntege na Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportives ya Rwamagana wakoresheje we 4h:18’:50” na ho Patrick Byukusenge yaje ku mwanya wa gatatu. Bona wanakiniye Dimension Dat ya Afurika y’epfo yatangaje ko yizeye kuzashimangira intsinzi mu marushanwa akurikira.

Yagize ati: “Ndashimira Imana ko ndangije isiganwa ndi muzima kuko byari bikomeye. Twatorekesheje abakinnyi batatu(Break away) ariko tugeze i Karongi abakinnyi ba Rwamagana barabafata. Nahise rero nange ngenda tugeze muri Circuit kuko bari bakoresheje imbaraga nyinshi mbasha kubasiga”.

Iri ni ryo siganwa rya mbere ntsinze muri uyu mwaka aho nizera ko ntazongera gutinya kugenda n’ahazamuka. Bigenze neza na shampiyona nazongera nkayitwara.

Mu bindi byiciro, Ingimbi zahagurukiye I Muhanga zageze I Karongi zirangajwe imbere na Eric Manizabayo na we wa Benediction Club, aho iyi nzira y’ibirometero 92 na metero 500 yayigenze mu gihe kingana 2h:33’:41. Mu bagore, nkuko bisanzwe Jean d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”.

Jeanne D'Arc Girubuntu akomeje kuyobora mu bagoreJeanne D’Arc Girubuntu akomeje kuyobora mu bagore
Bona arashaka gukomereza kuri shampiyona yuRwandaBona arashaka gukomereza kuri shampiyona yuRwanda

Rwanda Cycling Cup izakomeza hakinwa shampiyona y’igihugu ku matariki ya 24 na 25 Kamena 2017. Iyi nk’ibisanzwe izakinwamo iminsi ibiri, aho igice cy’abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo, course contre la montre, izakinirwa i Nyamata mu gihe igice cyo gusiganwa ku muhanda kizava i Muhanga kigana i Kigali.

Amafoto: Umuseke

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!