RUHAGOYACU.com

Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2017 izanye udushya dutandukanye

Isiganwa ry’amamodoka riri ku ngengabihe nyafurika “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017” rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya 16 aho iry’uyu mwaka rizakinwa hagati y’amatariki ya 8 na 10 Nzeri 2017.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda, FRA, ritangaza ko isiganwa ry’uyu mwaka rizabamo udushya dutandukanye tuzatuma abakunzi b’uyu mukino baryoherwa.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Škoda ni kamwe mu dushya tuzagaragara muri Rallye y'uyu mwakaIyi modoka yo mu bwoko bwa Škoda ni kamwe mu dushya tuzagaragara muri Rallye y’uyu mwaka

Cyatangabo Ange Francois, umunyamabanga w’iri shyirahamwe yabidutangarije muri aya magambo:

Hari umwihariko Rwanda Mountain Gorilla Rally izanye muri uyu mwaka, icya mbere ni uko modoka ya mbere ikomeye izaza gukina mu Rwanda, ikaba iyo mu bwoko Škoda. Ni imodoka iva mu ruganda yarakorewe gusiganwa gusa(Rally) ni bwo bwa mbere izaba ikinnye mu Rwanda.

Ikindi abanyarwanda babikunda kandi bashaka kuzareba Rally(Live) bashobora kuzayikurikirana muri Kajugujugu twazanye ku bufatanye n’Akagera”.

Kugeza ubu abakinnyi baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Zambia, Kenya Uganda hamwe n’u Burundi ni bo bategerejwe mu Rwanda muri iri rushanwa ribanziriza iryanyuma ku mugabane wa Afurika. Umunyambanga wa RAC atangaza ko imyiteguro yaryo iri kugana ku musozo.

“Imyiteguro iri kugenda neza iby’imihanda byararangiye. Ubu dutegereje tarii ya 1 Nzeri ubwo abakinnyi bose bazaba bamaze kwiyandikisha.

Uyu mwaka batatu ba mbere muri shampiyona nyafurika baregeranye bivuze ko uzegukana Mountain Gorilla bishobora kurangira yegukanye na shampiyona nyafurika”.

Ubuyobozi bwa RAC buwizeye ko irushanwa ry'uyu mwaka rizagenda neza kurushahoUbuyobozi bwa RAC buwizeye ko irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda neza kurushaho

Umunyakenya Manvier Baryan niwe uyoboye nyuma y’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Afurika n’amanota 65 akurikiwe n’Umunyazambia Leroy Gomes n’amanota 53 mu gihe Kleeven Gomes aza ku mwanya wa gatatu.

Nkuko kandi byagenze umwaka ushize, RMGR y’uyu mwaka izagira agace k’abafana ko gusiganwa muri stade Amahoro, aho abasiganwa babiri bazengurukaga inshuro ebyiri mu gace gato muri Stade Amahoro, bagasohoka, bakagera mu kibuga kizwi nka Tapi, bakagaruka, hakarebwa igihe buri umwe akoresheje.

Uretse kuba iyi Rwanda Mountain Gorilla Rally ibarizwa ku mwanya wa gatandatu ku ngengabihe nyafurika ya za Rally, kuri ubu ni n’irushanwa rya kane rikinwe ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda.

Gakwaya Claude ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rwa Afurika muri shampiyona y'uyu mwaka aho aza ku mwanya wa 15Gakwaya Claude ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rwa Afurika muri shampiyona y’uyu mwaka aho aza ku mwanya wa 15

Iyi ikaba ije ikurikiye Sprint Rally yabaye mu kwezi kwa gatanu ndetse n’izindi Rallye ebyiri zakiniwe i Bugande ariko zikabarizwa muri shampiyona y’u Rwanda , harimo iyabaye i Kabare mu kwezi kwa gatatu ndetse na Pearl Of Africa yabaye muri Nyakanga.

Rwanda Mountain Gorilla Rally izakurikirwa na Huye Rally yo izaba ku matariki ya 28 na 29 Nzeri, mu gihe Rallye de Milles Collines yo izasoza shampiyona y’u Rwanda ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.

Inzira ya Rwanda Mountain Gorilla Rally

Kuwa gatanu tariki ya 8/9/2017

  • Mu gitondo: Rugende- Mbandazi & Ruhanga- Mbandazi
  • Nyuma ya saa sita: Stade Amahoro Super Stage

Kuwa gatandatu tariki ya 9/9/2017

  • Imihanda itanu: Nyamata Ririma, Uwa Minagri, Ugera Nemba hamwe na Gako- Nyamizi, Nyamizi Nemba.
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru