RUHAGOYACU.com

Salome na Sugira bageze mu Rwanda batangaza ibanga ryo gukura intsinzi mu Budage

Abanyarwanda babiri bakina umukino wo gusiganwa ku maguru Salome Nyirarukundo na Sugira James bageze u Rwanda bakubutse mu gihugu cy’Ubudage, aho bakuye imidari ya Feza mu isiganwa ryabaye ku munsi wanyuma w’umwaka wa 2017, Bitburger-Silvesterlauf in Trier.

Muri metero 5000 mu bagore Salome Nyirarukundo yegukanye umwanya wa kabiri akoresheje iminota 15 n’amasegonda 50’’ aho yaje inyum y’umudagekazi Konstanze Klosterhalfen ufite uduhigo dutandukanye mu batarengeje imyaka 20.

Ku rundi ruhande, undi munyarwanda James Sugira we yasiganwe ibirometero 8 abirangiza ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 23 n’amasegonda 11, akaba ari yo nshuro ya mbere yari akinnye inzira ireshya gutyo hanze y’u Rwanda.

Salome avuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi ngo akure umwanya wa kabiri mu BudageSalome avuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi ngo akure umwanya wa kabiri mu Budage

Aba bakinnyi bombi bakaba bagarutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Mutarama, aho batangaje ko iyi ntsinzi ahanini bayikesha kwitanga n’umuhate wo gushaka guhesha izina igihugu bari bahagarariye.

Aganira na RuhagoYacu, Ndacyayisenga Peter ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) wari wajyanye n’aba bakinnyi yagize ati : “Ikintu cyatumye tuzana iyi midari ni ishyaka, ndetse n’imyumvire yo gushaka gutsinda”.

Abakinnyi bakinaga na bo bari bakomeye, (abakinnyi bacu) bari babanje kubatinya gusa tuza kubabwira ko batuza kandi koko barabikora baratsinda, birumvikana twashakaga umudari wa Zahabu gusa birangira ducyuye uwa Feza na byo ntabwo ari bibi.

Ku ruhande rw’abakinnye, Salome Nyirarukundo wari wanatwaye umwanya wa gatatu muri iyi mikino ubuheruka, yavuze ko ubwo basiganwaga yagezeho yumva imbaraga zenda gushira kandi umunya-ethiopie hamwe n’umudagekazi bamuri imbere. Uyu ariko ngo yaje gukoresha imbaraga nyinshi birangira ahigitse umwe yegukana umwanya wa kabiri.

Aba bakinnyi bombi bahawe ibyemezo by'uko bitwaye neza muri iri rushanwaAba bakinnyi bombi bahawe ibyemezo by’uko bitwaye neza muri iri rushanwa

Uyu mwari uri mu bigaragaje mu mikino mu Rwanda mu mwaka ushize, yakomeje atangaza ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro ateganya muri Kenya, bityo ngo abe yazashakisha uko yabona minima imujyana mu mikino Olimpike izabera i Tokyo 2020.

James Sugira na we watahukanye umudari wa Feza, yabwiye RuhagoYacu ko yishimira uko yitwaye nubwo mu by’ukuri bitari byoroshye guhatana n’amazina akomeye yari yaje mu Budage.

Yagize ati : “Hari hari imbeho nyinshi kandi abakinnyi twari duhanganye bose baturushaga ibihe gusa twakoze ibishoboka.

Ku giti cyange bwari ubwa mbere nirukanse ibirometero umunani hanze y’u Rwanda aho byanarangiye nkoresheje ibihe byiza ugereranyijje n’ibyo nakoraga mbere”.

Uretse kwitabira amarushanwa atandukanye, Salome afite gahunda yo gushaka minima imujyana mu mikino OlimpikeUretse kwitabira amarushanwa atandukanye, Salome afite gahunda yo gushaka minima imujyana mu mikino Olimpike

Biteganyijwe ko nyuma y’iri rushanwa aba bombi bitabiriye, kuri ubu mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri hagiye gutegurwa imikino ya Common Wealth izakinwa mu kwa kane k ‘uyu mwaka, Shampiyona y’isi ya Demi Marathon yo iizaba mu kwa gatatu, Shampiyona ya Afurika izakinwa mu kwa munani ndetse na Kigali Peace Marathon izakinwa tariki 20 Gicurasi.

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru