RUHAGOYACU.com

Salome Nyirarukundo na Sugira basoje umwaka bakura imidari mu Budage

Abanyarwanda babiri Salome Nyirarukundo na James Sugira basoje umwaka begukana imidari ya Feza mu isiganwa ryo mu Budage rya Bitburger-Silvesterlauf in Trier ryakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2018.

Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 28, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 1600 baturutse mu bihugu 27 byo ku isi aho bahuriraga mu mihanda yo mu Budage ku munsi wanyuma w’umwaka wa 2017.

Salome yongeye kwitwara neza mu isiganwa ryarimo abakinnyi bakomeye Salome yongeye kwitwara neza mu isiganwa ryarimo abakinnyi bakomeye

Aba bakababarimo abakinnyi bakomeye muri uyu mukino nka Konstanze "Koko" Klosterhalfen umudagekazi wari waryegukanye umwaka ushize aho kuri ubu ku myaka 20 ari we ufite agahigo k’isi ko gukoresha ibihe bito mu bangana na we mu gusiganwa metero 800 (1: 59.65 na metero 1500 (3’58” n’ibyijana 92), metero 3000 (8’29’’) na metero 5000 ( 14’ 51’’).

Aha kandi, harimo undi mudage Max Rendschmidt wegukanye imidari ibiri mu mikino Olimpike iheruka kubera i Rio De Janeiro, na we wari watangaje ko agiye gukoresha iri rushanwa mu rwego rwo kwitegura no kugumana ibihe bye byiza.

Nubwo iri siganwa ryari ryitabiriwe n’ibihangange biturutse impande zose z’isi, ntabwo byabujije abanyarwanda kwitwara neza, aho muri metero 5000 mu bagore Salome Nyirarukundo yazaga kwegukana umwanya wa kabiri inyuma ya kabuhariwekazi Konstanze Klosterhalfen gusa aza kuza imbere ya Melat Yisak wo muri Ethiopie mu gihe Sylvia Mmboga Medugu w’umunya Kenya yabaye uwa kane na ho undi mudagekazi ukomeye Catherine Heinig agafata umwanya wa gatanu.

Konstanze	Klosterhalfen wa mbere ku isi mu batarengeje imyaka 20 mu byiciro byose ni we waje ku mwanya wa mbere, Salome(ibumoso) aza ku mwanya wa kabiri asize Melat Yisak wo muri EthiopieKonstanze Klosterhalfen wa mbere ku isi mu batarengeje imyaka 20 mu byiciro byose ni we waje ku mwanya wa mbere, Salome(ibumoso) aza ku mwanya wa kabiri asize Melat Yisak wo muri Ethiopie

Mu bagabo mu gusiganwa ibirometero umunani, James Sugira yaje gufata na we umwanya wa kabiri akoresheje iminota 23 n’amasegonda 11 aza inyuma y’umunyamarooc Zouhair Talbi wamusize amasegonda atatu gusa mu gihe umunya-Kenya Alfred Cherop yaje ku mwanya wa gatatu.

Salome Nyirarukundi ubwo yaganiraga na RuhagoYacu mbere yo kwitabira iri siganwa yatangaje ko yarigiyemo abifashijwemo na Manager we afite ku mugabane w’Uburayi gusa avuga ko yizera kuzitwaramo neza none birangiye ahakuye umudari wa Feza.

James Sugira(ibumoso) yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Zouhair Talbi(hagati) mu gihe Alfred Cherop yafashe umwanya wa gatatu James Sugira(ibumoso) yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Zouhair Talbi(hagati) mu gihe Alfred Cherop yafashe umwanya wa gatatu

Uko bakurikiranye mu gusiganwa metero 5000 mu bagore

  1. Konstanze Klosterhalfen Bayer 04 Leverkusen 15min:34’’
  2. Nyirarukundo Salome RWANDA 15min 50’’
  3. Melat Yisak Kejeta ETHIOPIA 0:15:51
  4. Sylvia Mmboga Medugu KENYA 0:16:13
  5. Catherine Heinig Eintracht Frankfurt 0:16:22
  6. Jana Sweet man Hamburg 0:16:23
  7. Lilian Jelagat KENYA WHK 16’:27’’
  8. Imana Truyers BELGIUM 16:28
  9. Natalya Strebkova UKRAINE 16:33
  10. Beatrix Cherono KENYA 16:33
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru