RUHAGOYACU.com

Salome Nyirarukundo yageneye ubutumwa abandi bagore nyuma yo kwegukana Kigali Half Marathon

Nyirarukundo Salome yakanguriye abakobwa bagenzi be guhaguruka bakitabira imikino ngororamubiri kuko yizera ko bashobora kuzayungukiramo byinshi mu gihe baba bashyizemo imbaraga bakagera mu ikipe y’iguhugu.

Ibi Salome akaba yabitangaje nyuma yo kwegukana Kigali Half Marathon yakinwaga kuri iki cyumweru kuri stade Amahoro, ikitabirwa n’abarenga 500 baturutse mu ntara zose z’igihugu.

Kanda hano urebe amafoto yose ya Kigali Half Marathon

Kigali Half Marathon yari yitabiriwe ku bwinshi(Foto: Hardi/RuhagoYacu)Kigali Half Marathon yari yitabiriwe ku bwinshi(Foto: Hardi/RuhagoYacu)
Salome Nyirarukundo(iburyo) yashishikarije abandi bari kwitabira imikino ngororamubiriSalome Nyirarukundo(iburyo) yashishikarije abandi bari kwitabira imikino ngororamubiri

Kigali Half Marathon, yasize Muhitira Felicien ari we uyitwayemo neza mu bagabo aho iyi nzira y’ibirometero 21 yayigenze mu 1h05min23sec akurikirwa na Sugira James uherutse kwitwara neza mu irushanwa ryo mu Budage.

Mu bagore Nyirarukundo Salome ni we wongeye kwerekana ko muri uyu mukino ntawe uzamuza imbere, dore ko yongeye kwereka igihandure abo bahatanaga, aho yaje kurangiza iyi Kigali Half Marathon akoresheje 1h15min12sec, asiga umukurikiye iminota igera kuri ine.

Uyu mwari w’imyaka 21 akaba nyuma yo kwegukana iri rushanwa, akaba yatangaje ko hari byinshi rimusigiye.

“Iri rushanwa ryari iryo kutwereka aho tugeze kugira ngo tumenye aho tugomba gukosora n’aho umaze kugera. Byadufashisha cyane kuko hanajemo abakinnyi benshi.

Twakinaga n’abakinnyi benshi baturutse mu ntara zitandukanye, twari benshi bihagije bityo ntabwo byari byoroshye”.

Kigai Half Marathon((Foto: Hardi/RuhagoYacu))Kigai Half Marathon((Foto: Hardi/RuhagoYacu))

Nyirarukundo Salome wabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye Kigali International Peace Marathon, yaje kubwira abandi bakobwa ko igihe ari iki cyo kwitabira uyu mukino kuko ushobora kuzagira icyo ubafasha mu myaka iri imbere.

Yagize ati: “Nashishikariza abakobwa ko baza bakaza gukora nka bano bari baje kuko mu ikipe y’igihugu turi bake nabonye ari byiza bakomereze aho kuko ari byo bizabafasha mu minsi iri imbere”.

Iri rushanwa rikaba ryakurikiwe n’amatora y’abagize komite y’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, aho Mubirigi Fidèle yatorewe kuba perezida Umutangana Olivier atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru Tabaruka Dieudonné azaba ashinzwe umutungo mu gihe abajyanama batowe ari Mupenzi Jean Marie Vianney, Mutuyeyezu Jean Bosco na Murangwa Sandrine mu gihe abagenzuzi ari Ndayisaba Saidi Hamissi na Uwamariya Delphine.

Munyandamutsa yateguraga irushanwa rye ryanyuma ari umuyobozi wa FRAMunyandamutsa yateguraga irushanwa rye ryanyuma ari umuyobozi wa FRA
Mubirigi Fidèle yatorewe kuba umuyobozi mushya wa FRAMubirigi Fidèle yatorewe kuba umuyobozi mushya wa FRA
Umutangana Olivier ni we munyamabanga mukuru w'iri shyirahamweUmutangana Olivier ni we munyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe

Uko abakinnyi bitwaye muri Kigali Half Marathon

Abagabo

  1. MUHITIRA FELICIEN MCAC 1h05min23sec
  2. SUGIRA JAMES MCAC 1h05min24sec
  3. HAKIZIMANA JOHN APR 1h05min28sec
  4. TUYISHIME CHRISTOPHE APR 1h05min45sec
  5. GAKURU DAWIDI POLICE 1h06min03sec
  6. HITIMANA NOEL APR 1h06min43sec

Abagore

  1. NYIRARUKUNDO SALOME APR 1h15min12sec
  2. IRANZI CELINE APR 1h19min36sec
  3. YANKURIJE MARTHE APR 1h20min27se
  4. NIYIRORA PRIMITIVE NAS 1h25min10sec
  5. NIRAGIRE VIVINE APR 1h25min11sec
  6. NTAHOBAVUKIRA Francine Huye 1h26min30sec
  7. MUSABYIMANA Agnes Musanze 1h28min37sec
  8. NYIRANTEZIMANA Julliette KICUKIRO 1h28min50sec
  9. MUTUYIMANA Epiphanie Nyagatare 1h29min44sec
  10. NAYITURIKI Dorothee Rwamagana 1h29min45sec

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru