RUHAGOYACU.com

Salome yahawe ibyumweru bitanu adakina nyuma yo kuvunikira muri shampiyona y’isi

Umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa ku maguru Salome Nyirarukundo ntabwo yahiriwe na shampiyona y’isi irimo kubera i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza, dore ko imvune yagiriye muri iyi mikino yatumye aba uwa 25 mu bakinnyi 31 bari bitabiriye.

Salome wasiganwe metero 10 000 kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje, yari amaze amezi abiri yitegura iyi mikino mu myitozo yakoreraga muri Kenya, gusa aza kugaragaza imvune ubwo barimo bishyushya mbere yo gutangira iyi mikino.

Uyu mwari wari umaze iminsi yitwara neza mu marushanwa atandukanye ariko yaje kwihangana arakina ndetse aza gusoza irushanwa, gusa asoza asaba ubutabazi ndetse anacumbagira byatumye ahita anyuzwa mu cyuma ngo barebe ikibazo afite.

Salome yahise atwarwa mu maboko agisoza isiganwaSalome yahise atwarwa mu maboko agisoza isiganwa

Nyuma yo kubonana n’inzobere y’umuganga, Salome Nyirarukundo bakaba barasanze afite ikibazo ku nyama yo ku igufa ry’imbere ku kaguru, periostite tibiale aho yasabiwe kongera gucishwa mu cyuma ndetse agahabwa n’ikiruhuko cy’ibyumweru bitanu adakora imyitozo.

Mu irushanwa nyirizina ryabaye kuwa gatandatu muri metero 10 000 Almaz Ayana wo muri Ethiopia, ni we wegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro, aho yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 16 arengaho ibice byayo 320 mu gihe Nyirarukundo Salome yaje ku mwanya wa 25 akoresheje iminota 32 amasegonda 45 n’ibice 950.

Kugeza ubu Salome ibihe byiza afite muri metero 10.000m ni iminota 31:45’’ n’iby’ijana 82 yakoze ubwo yabonaga minima zo kujya mu mikino olimpike ya 2016.

Salome ntabwo yahiriwe na shampiyona y'isi ya LondresSalome ntabwo yahiriwe na shampiyona y’isi ya Londres

Muri Gicurasi uyu mwaka Nyirarukundo yakoze amateka yo kuba ari we munyarwanda washoboye kwegukana igice cya Marato (Half Marathon) ku nshuro ya mbere kuva i Kigali hatangira gukinwa isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro (Kigali International Peace Marathon) kuva muri 2005.

Nyuma y’ibyumweru bibiri yahise aca akandi gahigo mu gusiganwa metero 5000 mu isiganwa ryitwa ‘Nijmegen Global Athletics Championships’ ryabereye mu Buholandi kuwa 4 Kamena, aho yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje iminota 15: 34’91 ndetse anegukana Semi-Marathon International de Berkane yabereye muri Marooc.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jo

    Kuya 7-08-2017 saa 18:32'

    umukobwa wacu arware ubukira, federations imufashe ibishoboka kuko niwe shema rya athletisme dufite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru