RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Sprint Rally: umunyarwanda umwe warangije ni we wegukanye isiganwa
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Intangiriro z’umwaka wa shampiyona mu mamodoka mu Rwanda zisize Gakwaya Claude ari we uje ku isonga nyuma yo kwegukana isiganwa ryo kuri uyu wa gatandatu ryakinirwaga mu karare ka Bugesera.

Iri siganwa ryiswe Sprint Rally, ku ikubitiro ryari ryitabiriwe n’amamodoka icyenda arimo atatu aturuka mu gihugu cy’Uburundi, aho benshi mu basiganwaga kuri uyu wa gatandatu yari yo nshuro ya mbere bitabira shampiyona ya Rally.

Abitabiriye isiganwa rya none baryohewe n'amamodoka bigaragaraAbitabiriye isiganwa rya none baryohewe n’amamodoka bigaragara
Abantu bari baturutse i Kigali ku bwinshi baje kureba Sprint RallyAbantu bari baturutse i Kigali ku bwinshi baje kureba Sprint Rally
Iyi nzira ni bwo bwa mbere yari inyuzwemoIyi nzira ni bwo bwa mbere yari inyuzwemo
Amamodoka yageraga aho abafana bari akabiyerekamoAmamodoka yageraga aho abafana bari akabiyerekamo
Abanyarwanda ntibahiriwe n'uyu munsiAbanyarwanda ntibahiriwe n’uyu munsi

Ku masaha ya saa saba, ni bwo imodoka ya mbere yari itsimbuye mu nzira ya Rweru Gako aho imodoka esheshatu zashoboye kurangiza aka gace ka mbere. Agace ka kabiri, kanyuraga mu nzira nshya ya Nemba-Munazi yari ikiniweho Rally ku nshuro ya mbere.

Iyi nzira yashimwe n’abitabiriye Rally kuri uyu munsi, yasize amamodoka ane yonyine ari yo ashoboye kuyisoza harimo imodoka imwe y’umukinnyi w’u Rwanda ndetse n’atatu y’Abarundi.

Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari muri Subaru Impreza, nta gitunguranye ni bo baje kuza ku mwanya wa mbere, aho iyi nzira y’ibirometero birenga 150 yayigenze mu 1h07’52’’.

Ku mwanya wa kabiri haje kuza Din Imtiaz wakinanaga na Bigirimana Christophe bahagarariye u Burundi aho bo baje gukoresha 1h9’23’’. Din Imtiaz byumwihariko akaba yaje no kuza ku mwanya wa mbere muri 2 rous motrices 2WD(imodoka ikatira imbere gusa) cyane ko Gakwaya wabaye uwa mbere we akoresha 4roues motrices,4WD, aho imodoka ikata imbere n’inyuma.

Byari ibirori by'imodokaByari ibirori by’imodoka
Benshi bari bafite amastiko yo kumenya uri butsindeBenshi bari bafite amastiko yo kumenya uri butsinde
Akavumbi kakabarengaAkavumbi kakabarenga
Aba bo bahisemo gukuramo paraborize mu modoka kugirango yihute kurushahoAba bo bahisemo gukuramo paraborize mu modoka kugirango yihute kurushaho
Nizette Christophe ni umwe mu banyarwanda barimo bitwara neza gusa aza kuva mu isiganwa nyuma yuko Essence imushiriyehoNizette Christophe ni umwe mu banyarwanda barimo bitwara neza gusa aza kuva mu isiganwa nyuma yuko Essence imushiriyeho

Giesen Jean Jean wafatanyaga na Maceri Diaz hamwe na Remezo Christian wafatanyaga na Bahezagire Felix, ni bo baje gukurikiraho aho izi modoka zombi zikomoka mu Burundi akaba ari na zo zujuje umubare w’enye zashoboye gusoza isiganwa.

Fernand Rutarindwa wari uyoboye Spring Rally y’uyu munsi, yadutangarije ko bashimishijwe n’uburyo yagenze kuko nta mpanuka yabayemo ndetse ntihagire n’ibintu byangizwa. Uyu yavuze ko bishimiye gukinira muri uyu muhanda mushya aho ushobora no kuzifashishwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally izakurikira muri Nzeri.

Ku ruhande rwa Gakwaya Claude wegukanye Rally ya none, yashimiye ishyaka ryagaragajwe n’abari baje kwitabira isiganwa gusa avuga ko ahanini yanabarushije kuba yari afite imodoka ifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Fernand wayoboraga isiganwa rya none yashimye uko ryagenzeFernand wayoboraga isiganwa rya none yashimye uko ryagenze
Hatanzwe ibikombe bitandukanyeHatanzwe ibikombe bitandukanye
Abatarangije isiganwa bahawe imidariAbatarangije isiganwa bahawe imidari
Din Imitiaz yabaye uwa kabiri muri rusange anaba uwa mbere muri 2 rous motrices 2WDDin Imitiaz yabaye uwa kabiri muri rusange anaba uwa mbere muri 2 rous motrices 2WD
Gakwaya na Mugabo ni bo baje ku isongaGakwaya na Mugabo ni bo baje ku isonga
Gakwaya yizeye ko azakomerezaho mu marushanwa akomeye ari imbereGakwaya yizeye ko azakomerezaho mu marushanwa akomeye ari imbere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)