RUHAGOYACU.com

Tennis- Abanyarwanda batashye amaramasa mu irushanwa ryo kwibuka

Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportif bazize Jenoside yakorwe Abatutsi, ryaraye risojwe kuri uyu wa gatandatu aho abakinnyi bakomoka muri Congo Kinshasa ari bo begukanye ibikombe nyamukuru byatanzwe.

Iyi mikino yari imaze icyumweru ibera ku bibuga bya Tennis bya Petit Stade na Nyarutarama, yasize Arnold Ikondo mu bagabo na Nancy Onya mu bagore ari bo begukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore, abakinnyi babiri bari baturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa cyari cyatumiwe muri iyi mikino.

Onya wegukanye igikombe mu bagore amaze kumenyerwa mu RwandaOnya wegukanye igikombe mu bagore amaze kumenyerwa mu Rwanda
Kwizera Carine wegukanye igikombe muri WheelchairKwizera Carine wegukanye igikombe muri Wheelchair
Ernest Ndayishimiye yegukanye irushanwa mu bahunguErnest Ndayishimiye yegukanye irushanwa mu bahungu

Ubwo irushanwa ryasozwaga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Kassim Ntageruka yatangaje ko kuri we irushanwa ryagenze neza kuva kun tango kugeza ku musozo, ashimira n’abaterankunga barimo Rwanda Stock Exchange, Minispoc na Komite Olimpike.

Perezida Kassim ariko, yatangaje ko kuba abanyarwanda bataregukanye ibikombe ari ikintu batishimiye gusa avuga ko bagiye kubasaba kongera imyitozo kuko kimwe mu byatumye batsindwa harimo kubura imbaraga mu minota yanyuma y’umukino.

Arnold Ikondo wegukanye igikombe mu bagabo, we yatangaje ko irushanwa ryamugendekeye neza muri rusange aho rigiye kmufasha kwitegura irikomeye rimutegereje muri Kenya, aho kuri we Niyigena bahuriye ku mukino wanyuma yamugoye ugereranyije n’abandi bakinnye.

Yagize ati: [Niyigena] Ni umukinnyi mwiza, niwe ungoye mu Banyarwanda twahuye muri iri rushanwa, ni irushanwa ryambereye ryiza kuko mbonye umwanya wo kwipima mbere yo kujya muri Kenya Open.

Uretse ibi byiciro nyamukuru, muri iri rushanwa hanakinwemo ibyiciro by’abatarabigize umwuga baba abakina ku giti cyabo cyangwa se abakina ari babiri babiri. Aha kandi, harimo icyiciro kidasanzwe cy’abakina Tennis bafite ubumuga aho bakina bicaye mu tugare.

Hahembwe abantu b'ingeri zitandukanyeHahembwe abantu b’ingeri zitandukanye
Ibikombe byerekeje muri Congo KinshasaIbikombe byerekeje muri Congo Kinshasa

Uko imikino yashojwe

Abagabo

  • Arnold Ikondo seti 2-1 Niyigena Etienne 6-3 3-6 6-3

Abagore

  • Nancy Onya 2-0 Ingabire Meganne 6-1 6-3

Abatarabigize umwuga

  • Kabirigi Viateur seti 2-1 Thais Brouck 7-5 4-6 6-4

Abatarabigize umwuga bakina ari babiri

  • Bayama Fidele & Karanguza Jancy 1-1 *Abandon*Bahati Theoneste & Karekezi Jean

Wheel Chair Tennis

Abahungu

  • Ernest Ndayishimiye 2-0 Vicky Dusabe 7-6 6-3

Abakobwa

  • Umutoni Clementine 0-2 Kwizera Carine 2-6 3-6
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!