RUHAGOYACU.com

Tennis: Abavandimwe b’Abanyakenya begukanye Rwanda open Circuit 2017

Chufaa Changawa na musaza we Ismael Changawa bakomoka muri Kenya ni bo begukanye irushanwa rya Tennis, Rwanda Open Circuit ryasowaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo.

Mu mikino yanyuma isoza iyari imaze Icyumweru ikinirwa ku bibuga bya Tennis biri i Remera, umunyakenya Ismael Changawa w’imyaka 20 y’amavuko yatsinze Umugande Duncan Mugabe usanzwe ari numero ya mbere mu Karere k’Iburasirazuba ari nawe wahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa amaseti 2-0 (6-2;7-5).

Ismael Changawa w'imyaka 20(iburyo) yatunguye Duncan Mugabe(ibumoso)Ismael Changawa w’imyaka 20(iburyo) yatunguye Duncan Mugabe(ibumoso)
Byari ibyishimo kuri uyu munyakenyakaziByari ibyishimo kuri uyu munyakenyakazi

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori naho Umunyakenyakazi ufatwa nka numero ya mbere mu Karere k’Iburasirazuba Chufaa Changawa yatsinze Umurundikazi Aisha Niyonkuru amaseti 2-1 (2-6;6-2;7-5) na 8-6 (Tie break).

Irushanwa nk’iri umwaka ushize, rikaba ryari ryatashye muri Congo Kinshasa ritwawe na Nancy Onyi mu bagore na Indondo Denis mu bagabo.

Chufaa Changawa na Aisha Niyonkuru bakinnye umukino utoroshyeChufaa Changawa na Aisha Niyonkuru bakinnye umukino utoroshye
Ismael na Chufaa Changawa batwaye Rwanda Open iwaboIsmael na Chufaa Changawa batwaye Rwanda Open iwabo

Uko ibihembo byatanzwe:

Abagabo(single):

1.Ismael Changawa Mzai (1000$)
2.Duncan Mugabe (700$)

Abagore(single)

1.Chufaa Changawa (1000$)
2.Aisha Niyonkuru (700$)

Abagore(Double):

  • Aisha Niyonkuru na Hoziana Kitambara (390$)

Abagabo (double)

  • Gatete Hamisi na Duncan Mugabe(450$)

Abakina bicaye mu tugare babana n’ubumuga(Wheelchair)

Abagabo:

  • Novatus Emmanuel Temba(300$)

Abagore

  • Rehema Saidi Selememani (300$)

Abatarabigize umwuga

  • Barukate na Karekezi Jean (Doubles)
  • Munyaneza Richard (Single)

Abakiri bato ( Juniors)

  • Bertin Karenzi
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru