RUHAGOYACU.com

Tennis: Havugimana ni we Munyarwanda rukumbi washoboye kurenga ¼ muri Rwanda Open

Olivier Havugimana ni we munyarwanda wenyine washoboye kubona itike ya ½ cy’irangiza mu cyiciro cy’abagabo babigize umwuga, nyuma yo gusezerera mugenzi we Etienne Niyigena amutsinze amaseti 2-1, mu gihe abandi nka Mubarak Harerimana na Dieudonne Habiyambere basezerewe n’abanyamahanga.

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ugushyingo hakinwaga imikino ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ryiswe ‘Rwanda Open’, ririmo kubera i Kigali kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Abanyarwanda bagiye muri Rwanda Open bahigira kuyegukanaAbanyarwanda bagiye muri Rwanda Open bahigira kuyegukana

Iyo mikino ya ¼ cy’irangiza isa n’aho itahiriye abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ababigize umwuga, kuko yasize hafi ya bose basezerewe haba mu bagabo no mu bari n’abategarugori.

Uko imikino ya ¼ yagenze:

Abagabo:
Duncan Mugabe (UG) 2 - 0 Mubarak Harerimana (RW)/ (6-3,6-2)

Ismael Changawa Mzai (KEN) 2 - 0 Dieudonne Habiyambere(RW)/ (6-4,6-1)

Olivier Havugimana(RW) 2 - 1 Etienne Niyigena (RW)/(6-4,3-6,7-5)

David Oringa (UG) 2 - 0 Christian Diamba (RDC)/(7-5,7-4)

Havugimana ni we Abanyarwanda batezeho amakiriro muri Rwanda Open 2017 Havugimana ni we Abanyarwanda batezeho amakiriro muri Rwanda Open 2017

Abari n’abategarugori:
Gisèle Umumararungu (RW) 2 - 0 Umulisa Joselyne (RW)/(2-6,6-2,6-3)

Shufaa Changawa (KEN) 2 - 0 Olive Tuyisenge (RW)/(6-2,6-0)

Hosiane Kitambala(BUR) 2 - 0 Megane Ingabire (RW)/(6-2,6-3)

Aisha Niyonkuru (BUR) 2 - 0 Marie Chantal Mutuyimana (RW)/(6-1,6-2)

Imikino ya ½ iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 ugushyingo, bagahura mu buryo bukurikira:

Abagabo:
Duncan Mugabe (Uganda) vs Olivier Havugimana (RW)
David Oringa (Uganda) vs Shufaa Changawa (KENYA)

Abari n’abategarugori:
Ismael Changawa Mzai (KENYA) Hosiane Kitambala (Burundi)
Giselle Umumararungu (RWANDA) Aisha Niyonkuru (Burundi)

Gisele Umumararungu ni we munyarwandakazi usigaye mu irushanwaGisele Umumararungu ni we munyarwandakazi usigaye mu irushanwa

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru