RUHAGOYACU.com

Tennis: Ibihangange mu bihugu 5 bigiye guhatana muri ‘Rwanda Open’ irimo icyiciro gishya

Ibihangange mu mukino wa Tennis biturutse muri Uganda, u Burundi, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’u Rwanda bigiye guhurira i Kigali bihatanira ibikombe mu marushanwa ya ‘Rwanda Open’ irimo icyiciro gishya cy’abafite ubumuga cyasimbuye icy’abana.

Kuva tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 5 Ugushyingo, ibihangange biturutse mu bihugu nbitanu ariko bishobora kwiyongeraho ikindi kimwe bikaba bitandatu, biraba biri i Kigali mu irushanwa ngarukamwaka rya Tennis ryitwa ‘Rwanda Open’.

Havugimana Olivier na Habiyambere Dieudonne bari mu bitezwe kwambura igikombe abanye-CongoHavugimana Olivier na Habiyambere Dieudonne bari mu bitezwe kwambura igikombe abanye-Congo

Ntageruka Kassim, Umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Tennis yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa riteguye neza nk’ibisanzwe, rikazakinwa mu byiciro bitatu, ari byo icy’abatarabigize umwuga, icy’ababigize umwuga ndetse n’icy’abafite ubumuga bakina ‘Wheelchair Tennis’.

Ntageruka yagize ati “Irushanwa rizatangita ku itariki 27 Ukwakira, hakabanza abatarabigize umwuga, kuri 30 Ukwakira hagemo ababigize umwuga. Abamaze kwemeza ko bazitabira ni Kenya, Uganda, DRC n’u Burundi, dutegereje Tanzania.”

Uzaba uwa mbere muri buri cyiciro azahembwa Amadolari ya Amerika 1000 (1000$) haba mu bakobwa ndetse n’abahungu.

Ati “Uwa mbere azabona 1000$ bagende bakurikirana, tuzaba dufite ibyiciro bitatu mu bakobwa no mu bahungu, Ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga ndetse n’abakina Tennis y’abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).’

Iri rushanwa ngo rizaba rikomeye ugereranyije n'iryaribanjirijeIri rushanwa ngo rizaba rikomeye ugereranyije n’iryaribanjirije

Iri rushanwa rizaba rifunguye aho muri buri cyiciro ntawe uzaba ahejwe, ku buryo bitganyijwe ko nko mu cyiciro cy’ababigize umwuga hashobora kuzitabira abakinnyi 32, mu gihe mu bakina Wheelchair ho bazaba ari 8 b’abanyarwanda hakaziyongeraho abazava muri Kenya n’abashobora kuva muri Tanzania.

Ntageruka yakomeje asaba abakunzi ba Tennis n’Abanyarwanda muri rusange kimwe n’abaturuka mu bihugu bizaba byitabiriye irushanwa, kuza gushyigikira abakinnyi babo, abafana bakitabira ari benshi kuko rizaba ari irushanwa rishobora kwagura imiryango y’iterambere ry’uyu mukino.

Ati “Abakunzi ba Tennis turanbakangurira kwitabira iyi miino bakayireba, ku buryo bizatuma na Tennis itera imbere ikabona n’abafatanyabikorwa benshi kuko usanga ibibazo tugira mu mikino ikinwa n’umuntu ku giti cye abantu baza kuyireba ari bake ariko turasaba ko iri rushanwa baza kurireba ari benshi.”

Bwa mbere mu mateka, abafite ubumuga na bo bazahatana muri Rwanda Open ya TennisBwa mbere mu mateka, abafite ubumuga na bo bazahatana muri Rwanda Open ya Tennis

Rwanda Open ishize mu bagabo babigize umwuga yari yegukanywa na Indondo Denis(Aboma) wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) atsinze ku mukino wa nyuma Mugabe Duncan wo muri Uganda amaseti 2-0 (6-3,6-2).

Mu bakina ari babiri kuri babiri (Double Games), ikipe ya DR Congo yari igizwe na Salma na Dennis Indondo yatsinze iy’u Rwanda yari igizwe na Habiyambere Dieudonné na Havugimana Olivier, Seti ebyiri ku busa, 6-2, 6-1.

Icyo gihe uretse mu bagabo, mu bagore, Nancy Onyi uzwi nka Serena Williams na we wo muri RDC yatsinze Changawa Chufaa wo muri Kenya seti 2-1(3-6, 7-6 na 6-0).

Rwanda Open 2017 yateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Tennis mu Rwanda ku nkunga ya Minsiteri ya Siporo n’Umuco, Banki ya Kigali ndetse na sosiyete y’itumanaho Tigo.

Serena Williams wo muri Congo ni we wari wegukanye igikombe mu bagoreSerena Williams wo muri Congo ni we wari wegukanye igikombe mu bagore

Abakina Wheelchair mu Rwanda ngo ntibazemera ko igikombe kibacikaAbakina Wheelchair mu Rwanda ngo ntibazemera ko igikombe kibacika

Indondo yegukanye Rwanda Open 2016 nyuma yo gutwara igikombe muri All African GamesIndondo yegukanye Rwanda Open 2016 nyuma yo gutwara igikombe muri All African Games

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru