RUHAGOYACU.com

Tennis: Numero ya mbere mu Rwanda yasezerewe rugikubita muri Rwanda Open Circuit 2017

Habiyambere Ernest usanzwe ari numero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda yasezerewe rugikubita mu irushanwa rya Tennis Open Circuit 2017 rikomeje kubera i Kigali, atsinzwe na Abdulshakour Kabura ukomoka mu Burundi amaseti 2-0 (6-4, 6-1.)

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya Tennis biherereye i Remera, habaye imikino y’ibyiciro bitandukanye haba mu batarabigize umwuga, ababibigize umwuga, abakina ari umwe (single) ndetse n’abakina ari babiri (double).

Mu cyiciro cy’abagore babigize umwuga; Hosiane Kitambala ukomoka mu Burundi yatsinze Flavian Kayitesi w’Umunyarwandakazi amaseti 2-0 (6-0,6-1), naho Niyonkuru Aisha na we w’Umurundi atsinda undi munyarwandakazi Cyiza Firidaous amaseti 2-0 (6-0,6-0).

Mu bagabo; Duncan Mugabe wo muri Uganda yatsinze umunyarwanda Hamisi Gatete amaseti 2-1 (6-4,3-6,6-3), Etienne Niyigena w’umunyarwanda atsinda Simon peter Ayella w’umugande amaseti 2-0 (6-4,6-3).

Habiyambere Ernest yatunguwe asezererwa hakiri kareHabiyambere Ernest yatunguwe asezererwa hakiri kare

Mu yindi mikino ya 1/8 yabaye kandi; Duncan Mugabe ukomoka muri Uganda yatsinze Issa Cyuma w’umurundi amaseti 2-0 (6-4,6-4) naho David Oringa ukomoka muri Uganda atsinda Abdoulshakour Kabura w’umurundi amaseti 2-0 (6-1,6-3).

Uko abandi batsindanye:

  • -David oringa (UG) yatsinze Augustin Nkuranga (RW) amaseti 2-0 (6-2,6-1)
  • -Olivier Havugimana (RW) yatsinze Bienvenu Bulangi amaseti 2-1 (4-6,6-1,6-0)
  • -Christian Diamba (RDC) yatsinze Eric Uwamahoro amaseti 2-1(6-7,6-2,6-2)
  • -Isamel Changawa (KENY) yatsinze Janvier Migwaneza amaseti 2-0 (6-3,6-3)

Mu cyiciro cy’abakina bicaye mu tugare (Wheelchair singles), abagore baratangira gukina kuri uyu wa Gatatu muri ¼ mu gihe abagabo bo bahera muri 1/8.

Kuri uyu wa gatatu mu bagabo babigize umwuga; umunyarwanda Niyigena Etienne azakina na Ibrahim Kibeti wo muri Kenya mu gihe Habiyambere Dieudonne azakina na Boris Iguma wavuye muri Uganda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru