RUHAGOYACU.com

Tennis: Rafael Nadal yegukanye French Open maze aca agahigo

Rafael Nadal yegukanye French Open 2017, maze aba aciye agahigo ko kuba ayegukanye ku nshuro ya 10, ibintu bitaragerwaho n’undi nwese haba mju bari n’abategarugori ndetse no mu bagabo.

Rafael Nadal w’imyaka 31 yegukanye iryo rushwa kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena, atsinze Umusuwisi Stanislas Wawrinka bita "Stan" amaseti 3-0 (6-2, 6-3, 6-1) mu mukino wamaze amasaha abiri gusa n’iminota 5.

Nadal wanegukanaga igikombe cya 15 mu bikomeye bikinirwa ku Isi, yashyizeho akandi gahigo ko kuba yujuje intsinzi ya 79 ku mikino ibiri gusa yatsinzwe muri French Open, irimo uwo yatsinzwe na Robin Soderling mu 2009 n’uwo yatsinzwe na Novak Djokovic mu 2015.

Rafael Nadal yageze ku mukino wa nyuma asezereye Umunya Australia Dominic Thiem amutsinze amaseti 3-0 (6-3, 6-4, 6-0), uyu akanba ari we wari wasezereye Novak Djokovic muri ¼ cy’irangiza.

Stanislas Wawrinka we yageze ku mukino wa nyuma wa French Open asezereye Andy Murray amutsinze amaseti 3-1.

Rafael Nadal acigatiye igikombe cye cya 10 cya French OpenRafael Nadal acigatiye igikombe cye cya 10 cya French Open

Ubwo umukino wari urangiye Rafael Nadal yasazwe n'ibyishimoUbwo umukino wari urangiye Rafael Nadal yasazwe n’ibyishimo

Rafael "Rafa" Nadal Parera yahise agarama mu kibugaRafael "Rafa" Nadal Parera yahise agarama mu kibuga

Nadal yatwaye French Open mu myaka ya 2005, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2013, 2014 na 2017Nadal yatwaye French Open mu myaka ya 2005, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2013, 2014 na 2017

Rafael Nadal amaze gutsinda imikino 79 atsinzwe 2 gusa muri French OpenRafael Nadal amaze gutsinda imikino 79 atsinzwe 2 gusa muri French Open

Stanislas "Stan" Wawrinka yahise avuna Raquette kubera umujinyaStanislas "Stan" Wawrinka yahise avuna Raquette kubera umujinya

Imipira y'imirengurano (Services) ya Nadal ni yo izonga abo bahanganaImipira y’imirengurano (Services) ya Nadal ni yo izonga abo bahangana

Wawrinka yagowe cyane n'imikino ya ½ na ¼ Wawrinka yagowe cyane n’imikino ya ½ na ¼

Ukuboko kw'imoso kwa Rafael Nadal....Ukuboko kw’imoso kwa Rafael Nadal....

Nticyari igicamunsi cyiza kuri WawrinkaNticyari igicamunsi cyiza kuri Wawrinka

Amafoto: Daily Mail

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru