RUHAGOYACU.com

Tennis y’u Rwanda irunguka abatoza bashya mu minsi ya vuba

Abatoza 40 barimo guhabwa ubumenyi bw’ibanze kandi bugezweho mu mukino wa Tennis, abazatsinda ikizamini bakazaba abatoza kabuhariwe b’icyiciro cya mbere muri uwo mukino.

Kuva kuwa 15 Kanama, i Kigali hakomeje kubera amahugurwa y’abatoza bashaka kwinjira mu cyiciro cya mbere cy’ubutoza (Level 1), aho barimo guhabwa amasomo agezweho ajyanye n’uburyo bwo gukundisha abana n’abakuru Umukino wa Tennis no kubaha ubumenyi bw’ibanze ngo batangire kuwukina.

Aganira na RuhagoYacu, Umwarimu waturutse muri Gabon aje guhugura abo batoza, Michel Rassani yavuze ko ari yo masomo agenewe abo kuri icyo cyiciro, gusa ngo barimo guhabwa ibigezweho kandi bagatozwa kubikora kinyamwuga.

Michel Rassani yagize ati “Aya ni amahugurwa y’abatangizi n’abandi bari mu nzira yo kwinjira mu butoza bw’umwuga muri Tennis, mbere twafashe iminsi ine mu cyumweru gishize tubigisha uko bigisha gukina Tennis.”

“Icyo twizeye kizavamo ni uko u Rwanda ruzunguka abatoza benshi babifitiye impamyabushobozi, bakazaba ari amaraso mashya kuko bazaba bamaze no kwiga uburyo bugezweho bukoreshwa mu gukina Tennis.”

Umutoza w'Ikipe y'igihugu ya Tennis, Karanja na we ari mu batanga amahugurwaUmutoza w’Ikipe y’igihugu ya Tennis, Karanja na we ari mu batanga amahugurwa

Aya mahugurwa ntabwo arimo guhabwa Abanyarwanda gusa, kuko mu bayitabiriye harimo n’abaturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Havugimana Olivier, usanzwe ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akaba umwe mu bari guhabwa ayo mahugurwa, yatangarije RuhagoYacu ko barimo guhabwa ubumenyi bugezweho muri Tennis ngo na bo bajye kwigisha abandi, bityo u Rwanda rurusheho kugira abakinnyi benshi maze rukomeze kwesa imihigo muri uyu mukino mu ruhando mpuzamahanga.

Havugimana yagize ati “Bari kuduhugura mu mukino duhoramo, ariko baratwereka bimwe byahindutse mu mukkino n’ibindi dukwiye guhindura mu bo tuzigisha. Ibyo batwigisha bishobora kugufasha guhindura imikinire yawe ariko ahanini si cyo kigamijwe, ahubwo ni ukugirango natwe tujye kwigisha n’abandi.”

Abo batoza barimo n'abakinnyi babigize umwuga b'AbanyarwandaAbo batoza barimo n’abakinnyi babigize umwuga b’Abanyarwanda

Aba batoza barimo guhugurwa na Michel Rassani Umwarimu wa Tennis waturutse muri Gabon, ufatanya n’Umutoza w’ikipe z’igihugu za Tennis, Lawrence Karanja na Ntwali Thierry umwe mu banyarwanda b’abatoza bo ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino.

Igice cya mbere cy’aya mahugurwa cyatangiwe n’abatoza basaga 60 kuwa 15 Kanama gisozwa kuwa 18 Kanama, hakorwa ikizamini maze hatsinda 40 bonyine, ari bo bahise bakomeza mu gice cya kabiri cyatangiye kuwa 19 kikazasozwa kuwa 29 Kanama.

Michel Rassani, Impuguke muri Tennis ni we uyoboye abatanga amahugurwaMichel Rassani, Impuguke muri Tennis ni we uyoboye abatanga amahugurwa

Therry, umwe mu bakinnyi babigize umwuga b'abanyarwanda barimo guhugurwaTherry, umwe mu bakinnyi babigize umwuga b’abanyarwanda barimo guhugurwa

Abatoza b'abari n'abategarugori bari mbarwa muri Tennis ariko barimo kwiyongera hibanzwe ku bize Siporo muri KaminuzaAbatoza b’abari n’abategarugori bari mbarwa muri Tennis ariko barimo kwiyongera hibanzwe ku bize Siporo muri Kaminuza

Abatoza bigishwa uburyo bakundisha abana n'abakuru umukino wa Tennis n'uburyo babaha ubumenyi bw'ibanzeAbatoza bigishwa uburyo bakundisha abana n’abakuru umukino wa Tennis n’uburyo babaha ubumenyi bw’ibanze

Nd amahugurwa mpuzamahanga y'icyiciro kibimburira ibindi muri bitatu biba mu butoza bwa TennisNd amahugurwa mpuzamahanga y’icyiciro kibimburira ibindi muri bitatu biba mu butoza bwa Tennis

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru