RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda:2017 izanye agashya i Nyamata, 2018 na 2019 mu mpinduka zidasanzwe

Inzira zizanyurwamo n’ isiganwa ry’uyu mwaka rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda 2017, zarangije gushyirwa hanze aho ku nshuro ya mbere abanyabugesera bagiye kubona abakinnyi bakomeye ku rwego rwa Afurika bagera mu mujyi wabo, ni mu isiganwa rizatangira tariki ya 12 rigasozwa tariki ya 19 Ugushyingo.

Umuhango wo gutangaza aho Tour du Rwanda 2017 izanyura wabereye kuri Classic Hotel kuri uyu wa gatatu, uyoborwa na perezida wa Ferwacy Aimable Bayingana, afatanyije na Olivier Grand Jean Coordinateur w’iri siganwa ndetse na Jean Claude Herault uyobora Tour du Rwanda.

Mu byahise bigaragara, ni uko umuhanda mushya wa Kivu Belt wari wifashishijwe muri Tour du Rwanda ishize uyu mwaka utazakoreshwa, ahanini mu rwego rwo kugeza iri siganwa no mu tundi duce, aho ubuyobozi bwa Ferwacy bwatangaje ko bwawubikiye isiganwa ry’umwaka utaha ahazabamo agace gahuza Rubavu na Rusizi.

Jean Claude Herault(iburyo), Aimable Bayingana(hagati) na Olivier Grand-Jean(ibumoso)basobanura Tour du Rwanda 2017Jean Claude Herault(iburyo), Aimable Bayingana(hagati) na Olivier Grand-Jean(ibumoso)basobanura Tour du Rwanda 2017

Inzira ndende izaba iri muri iri rushanwa ni iy’ibirometero 180 bizava i Nyanza bigana i Rubavu, mu gihe ku nshuro ya mbere iri siganwa rizagera mu gace ka Nyamata, ni mu gace karyo ka kane kazahaguruka i Musanze kagasorezwa mu Bugesera.

Kuri uyu munsi kandi, byatangajwe ko mu gihe byari bimenyerewe ko Tour du Rwanda ikinwa mu kwezi kwa cumi na kumwe, Tour du Rwanda y’umwaka utaha izakinwa muri Kanama na Nzeri ubwo izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 10 hagati y’amatariki 26/8-02/9/2018.

Ikindi cyatangajwe n’ abategura iri siganwa, ni uko nta gihindutse Tour du Rwanda y’umwaka wa 2019 izashyirwa ku rwego rwa mbere rwa 2.1 aho izaba ari isiganwa rya kabiri kuri uyu mugabane rigiye kuri iki cyiciro, nyuma ya La Tropicale Amissa Bongo.

Inzira Tour du Rwand 2017 izacamo

  • Ku cyumweru tariki 12/11/2017-Prologue- Kigali Amahoro Stadium- 3,3 Km
  • Ku wa mbere tariki ya 13/11/2017- Agace ka mbere- Kigali Kacyiru- Huye- 120,3 Km
  • Kuwa kabiri tariki ya 14/11/2017- Agace ka kabiri- Nyanza Rubavu- 180 Km
  • Kuwa gatatu tariki ya 15/11/2017- Agace ka gatatu- Rubavu-Musanze- 95Km
  • Kuwa kane tariki ya 16/11/2017- Agace ka kane-Musanze-Nyamata- 121Km
  • Kuwa gatanu tariki ya 17/11/2017- Agace ka gatanu- Nyamata-Rwamagana-93,1km
  • Kuwa gatandatu tariki ya 18/11/2017- Agace ka gatandatu- Kayonza-Stade Regional- 86,3KM
  • Ku cyumweru tariki ya 19/11/2017- Agace ka karindwi- Kigali Amahoro-Kigali Amahoro- 120km
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!