RUHAGOYACU.com

U Rwanda mu bihugu 70 bizaba bihatanira imidali muri CWG i Gold Coast

U Rwanda ruzajya muri “Commonwealth Games/CWG”, imikino ihuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza byibumbiye mu muryango ‘Commonwealth,’ izabera i Gold Coast muri Australie kuva ku italiki ya 04 Mata 2018 kugeza ku ya14 Mata 2018, izahuza abakinnyi bo mu bihugu 70.

U Rwanda by’umwihariko ruzaba ari inshuro yagatatu rujya muri iyo mikino, nyuma y’iyabereye i Delhi mu Buhinde mu 2010 n’iyabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2014.

Kuba abakinnyi bajya mu marushanwa ya CWG bidasaba ko banyura mu majonjora (qualifications), buri gihugu cyayitumiwemo kigenerwa imikino n’umubare w’abakinnyi kizajyanamo.

Nta gihundutse, Ingabire Beatha ashobora kuzaba ari we uhagararira u Rwanda muri iyi mikino mu bari n'abategarugori bakina umukino wo gusiganwa ku magareNta gihundutse, Ingabire Beatha ashobora kuzaba ari we uhagararira u Rwanda muri iyi mikino mu bari n’abategarugori bakina umukino wo gusiganwa ku magare

U Rwanda rukaba rwaratumiwe mu mikino 6: Gusiganwa ku magiuru (Athletics), Gusiganwa ku magare (Cycling), Koga (Swimming), Iteramakofe (Boxing), Table Tennis, Triathlon; rukazaba ruhagarariwe n’abakinnyi 20 mu byiciro bikurikira:

1. Koga: abakinnyi 3 (abagabo 2 + umugore 1)
Umugabo 1 muri metero 50 butterfly
Umugabo 1 muri metero 50 freestyle
Umugore 1 muri metero 50 freestyle

2. Gusiganwa ku maguru: abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)
Abagabo2 muri metero 5.000
Umugore 1 muri metero 10.000
Umugore 1 muri metero 1.500

3. Iteramakofe: Abakinnyi 2 (umugabo 1 + umugore 1)
Umugabo 1 mu cyiciro cy’ab’ibiro 52
Umugore 1 mu cyiciro cy’ab’ibiro 57

4. Gusiganwa ku magare: Abakinnyi 5 (abagabo 4 + umukobwa 1)
Abagabo 4 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) kimwe n’uwo mukobwa uzagenda.
5. Table Tennis: Abakinnyi 2 (umugabo 1 + umukobwa 1)
Umugabo 1 mu bakina ari umwe (Single) kimwe n’umukobwa bazajyana

6. Triathlon: Abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)
Abagabo 2 muri single
Abagore 2 muri single
Ikipe “mixed team relay” igizwen’abagabo 2 n’abagore 2

Uretse iriya mikino 6 u Rwanda rwatumiwemo, hashobora kuziyongeraho umukino wa Beach Volleyball (abagabo n’abagore), kuko yo izanyura mu ijonjora rizabera muri Sierra Leone ku mataliki ya 26 na 27 Ukwakira 2017.

Claudette Mukasakindi wari usanzwe ahagararira u Rwanda muri iyi mikino ashobora kuzasimburwa na Salome NyirarukundoClaudette Mukasakindi wari usanzwe ahagararira u Rwanda muri iyi mikino ashobora kuzasimburwa na Salome Nyirarukundo

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru