RUHAGOYACU.com

U Rwanda rutsinze Ethiopia, rwegukana umwanya wa 5 mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yegukanye umwanya wa gatanu mu gikombe cya Afurika kiri kubera i Dakar muri Senegal, ni nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 40 kuri 34.

U Rwanda rwabonye aya mahirwe yo gukina imikino yo guhatanira imyanya nyuma yo kunanirwa kugera muri 1/2, aho rwatsinze umukino umwe mu mikino itatu yo mu itsinda rya mbere rwari ruherereyemo.

Ku ikubitiro, ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Madagascar, ku mukino wa kabiri rutsindwa na Congo Kinshasa mbere y’uko Senegal ishyira iherezo ku nzozi z’abasore b’u Rwanda zo kugera muri 1/2.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga na Ethiopa bahatanira umwanya wa gatanu, umukino warangiye abasore b’u Rwanda bitwaye neza.


U Rwanda rwihariye igice kinini cy’umukino, rukomeza kuyobora kuva utangiye kugeza urangira, aho igice cya mbere cyarangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 11, amanota 24 kuri 13 mu gihe umukino waje kurangira u Rwanda rufite ibitego 40 kuri 34 bya Ethiopia mu ghe kapiteni w’u Rwanda; Muhawenayo Jean Paul yatsinzemo ibitego 11.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru