RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika rutarenze amatsinda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball ntiyabashije kurenga amatsinda, ibura itike ya 1/2 mu gikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Senegal, ni nyuma yo gutsindwa n’iki gihugu cyakiriye irushanwa ibitego 37 kuri 33.

Wari umukino wa gatatu, unasoza ku ikipe y’u Rwanda yari iherereye mu itsinda A hamwe na Senegal yakiriye irushanwa, Madagascar na Congo Kinshasa (RDC).

U Rwanda rwari rwatangiye neza iri rushanwa kuwa Kabiri, rutsinda Madagascar mu mukino wa mbere mu gihe rwatsinzwe na Congo Kinshasa mu mukino wa kabiri.

Mu minota ya mbere, amakipe yombi yagendanaga mu bitego, ariko umukino ugezemo hagati Senegal yigaranzura u Rwanda, itangira kurusiga, aho igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yari iwayo ifite ibitego 16 kuri 14 by’ikipe y’u Rwanda.

U Rwanda rwakinnye neza mu minota ya nyuma, rushaka kwishyura Senegal yari ifite ikinyuraranyo cy’amanota ane ubwo haburaga iminota umunani, ariko birangira n’ubundi iki kinyuranyo ari cyo kigumyemo, buri kipe yinjiza ibitego 4, maze umukino urangira Senegal itsinze ibitego 37 kuri 33 by’u Rwanda.

Congo Kinshasa na Senegal zari kumwe n’u Rwanda muri iri tsinda ni zo zabonye itike yo gukomeza muri 1/2 mu gihe k’u Rwanda ruzakina imikino yo gushaka imyanya (classement).

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu ku ruhande rw’u Rwanda uraba kuri uyu wa Gatanu saa 20:00 za Kigali, aho ruracakirana n’ikipe y’igihugu cya Ethiopia.


Gahunda yo gushaka umwanya wa 5 n’uwa 6

  • 16H00 (18h00 Kigali) Uganda vs Mozambique (Abakobwa)
  • 18H00 (20h00 za Kigali) Rwanda vs Ethiopia (Abagabo)

Gahunda ya 1/2

  • 14h00 Benin vs Cameroun (Abagore)
  • 16h00 RDC vs Mozambique (Abagabo)
  • 18h00 Guinea vs Madagascar (Abagore)
  • 20h00 Benin vs Senegal (Abagabo)
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru