RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwegukanye itike yo guhagararira Afurika muri Commonwealth Games - Gold Coast 2018

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball mu bari n’abategarugori yegukanye itike yo guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere rutsinze Nigeria ku mukino wa nyuma w’ijonjora (Commonwealth Games African Beach Volleyball qualifiers).

Muri iyi mikino y’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikipe y’u Rwanda igizwe na Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga, yatangiye ikina na Sierra Leone yakiriye iri rushanwa, iyitsinda amaseti 2-0.

Mutatsimpundu Denise na Charlotte Nzayisenga ni na bo ba mbere ku mugabane wa Afurika muri Beach VolleyballMutatsimpundu Denise na Charlotte Nzayisenga ni na bo ba mbere ku mugabane wa Afurika muri Beach Volleyball

U Rwanda rwakurikijeho Seychelles, rukurikizaho Mauritius, ibi bihugu byose rugasya rutanzitse, rubagerera mu kebo kamwe na Sierra Leone rwahereyeho.

Nyuma y’iyi mikino rwari rwamaze Kubota itike yo kujya mu mikino ya ½ cy’irangiza n’ubwo yari isigaje umukino wa Nigeria, yaje no gutsinda amaseti 2-0.

Aba banyarwandakazi muri ½ bongeye guhura na Sychelles bayitsinda amaseti 2-0, Nigeria ikina n’Ibirwa bya Maurice, iyi kipe yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika itsinda amaseti 2-0.

Nigeria yaje guhura n’u Rwanda ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, Abanyarwandakazi bahacana umucyo, batsinda amaseti 2-0, baba begukanye umwanya wa mbere ubahesha itike yo kujya guhagararira Umugabane wa Afurika mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza izabera i Gold Coast muri Australia muri Mata 2018.

Ikipe y'u Rwanda ikomeje kwesa imihigo mu ruhando rwa AfurikaIkipe y’u Rwanda ikomeje kwesa imihigo mu ruhando rwa Afurika

U Rwanda ruzajya muri “Commonwealth Games/CWG”, imikino ihuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza byibumbiye mu muryango ‘Commonwealth,’ izabera i Gold Coast muri Australie kuva ku italiki ya 04 Mata 2018 kugeza ku ya14 Mata 2018, izahuza abakinnyi bo mu bihugu 70.
U Rwanda by’umwihariko ruzaba ari inshuro yagatatu rujya muri iyo mikino, nyuma y’iyabereye i Delhi mu Buhinde mu 2010 n’iyabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2014.

Kuba abakinnyi bajya mu marushanwa ya CWG bidasaba ko banyura mu majonjora (qualifications), buri gihugu cyayitumiwemo kigenerwa imikino n’umubare w’abakinnyi kizajyanamo.

U Rwanda rukaba rwaratumiwe mu mikino 6: Gusiganwa ku magiuru (Athletics), Gusiganwa ku magare (Cycling), Koga (Swimming), Iteramakofe (Boxing), Table Tennis, Triathlon; rukazaba ruhagarariwe n’abakinnyi 20 mu byiciro bikurikira:

1. Koga: abakinnyi 3 (abagabo 2 + umugore 1)
Umugabo 1 muri metero 50 butterfly
Umugabo 1 muri metero 50 freestyle
Umugore 1 muri metero 50 freestyle

2. Gusiganwa ku maguru: abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)
Abagabo2 muri metero 5.000
Umugore 1 muri metero 10.000
Umugore 1 muri metero 1.500

3. Iteramakofe: Abakinnyi 2 (umugabo 1 + umugore 1)
Umugabo 1 mu cyiciro cy’ab’ibiro 52
Umugore 1 mu cyiciro cy’ab’ibiro 57

4. Gusiganwa ku magare: Abakinnyi 5 (abagabo 4 + umukobwa 1)
Abagabo 4 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) kimwe n’uwo mukobwa uzagenda.

5. Table Tennis: Abakinnyi 2 (umugabo 1 + umukobwa 1)
Umugabo 1 mu bakina ari umwe (Single) kimwe n’umukobwa bazajyana

5. Triathlon: Abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)
Abagabo 2 muri single
Abagore 2 muri single

Ikipe “mixed team relay” igizwen’abagabo 2 n’abagore 2

6. Beach Volleyball: Abakunnyi 2 (mu cyiciro cy’abari n’abategarugori)
Denise na Charlotte bavuye muri iri jonjora badatsinzwe umukino n'umwe, nta n'ikipe yashoboye kubabonamo isetiDenise na Charlotte bavuye muri iri jonjora badatsinzwe umukino n’umwe, nta n’ikipe yashoboye kubabonamo iseti

Ikipe y'u Rwanda yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Commonwealth Games ziherukaIkipe y’u Rwanda yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Commonwealth Games ziheruka

Ikipe y'u Rwanda yegukanye igikombe cya Afurika cya Beach Volleyball muri Gicurasi uyu mwakaIkipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cya Afurika cya Beach Volleyball muri Gicurasi uyu mwaka

U Rwanda rwatsinze Morocco ku mukino wa nyuma mu gikombe cya AfurikaU Rwanda rwatsinze Morocco ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru