RUHAGOYACU.com

Ubudage na Sudani byerekanye ko 2018 izanye intsinzi muri “Athlétisme ” yo mu Rwanda

Ubwo yari maze umwaka ku butegetsi hari mu mwaka w’1412, Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yatangije imikino Olimpike mu Rwanda ibera ku ngoro y’ubwami yari i Gasabo kuri ubwo. Imikino yakinwe icyo gihe, yari irangajwe imbere no Gusiganwa ku maguru, ndetse n’iyindi yajyanaga n’imihango ntari bugarukeho.

Icyo nashakaga kwitsaho, ni uko abanyarwanda kuva hambere bakinaga, kandi umwe mu mikino yabo ukaba Gusiganwa ku maguru: Athlétisme .

Uyu mukino waranze abanyarwanda kuva kera, birumvikana ko ntawakwibaza impamvu umukuru w’igihugu akunda kuwugarukaho cyane iyo avuga imikino yo mu Rwanda. Nyakubahwa Paul Kagame, yakunze kwibaza inshuro nyinshi impamvu abanyarwanda batazi kunyaruka nk’abaturanyi bacu haba muri Kenya na Uganda, kandi urebye imiterere y’ibi bihugu ijya gusa. Icyo kibazo cyibajijwe kenshi ariko se kera kabaye igisubizo cyaba kiri hafi?

Yego haba ari kare kubyemeza, gusa umusaruro umaze iminsi ugaragara muri uyu mukino uri kwerekana ko nyamara bishobora kuba biri gushya bishyira Bishyito. Mu mpera z’icyumweru twasoje umunyarwanda Hitimana Noel yegukanye umwanya wa kabiri mu bakinnyi barenga 150 bari bitabiriye Khartoum International Peace Marathon yabereye muri Sudani. Uyu akaba yarasizwe amasegonda 45 n’umunya Kenya wabaye uwa mbere.

Noel yakuye umudari wa Feza mu isiganwa mpuzamahanga ryabereye muri SudaniNoel yakuye umudari wa Feza mu isiganwa mpuzamahanga ryabereye muri Sudani

Uyu wari umudari wa gatatu wa Feza u Rwanda rukuye hanze mu gihe kitarenze icyumweru, ni nyuma y’iyindi ibiri James Sugira na Salome Nyirarukundo bakuye mu Budage. Ubundi mu mikino mu Rwanda, ni gake igihugu kibona imidari nk’iyo ku buryo bwikurikirana; ndetse n’Amagare dukunda ubanza atari yagera kuri urwo rwego.

Mu bushakashatsi RuhagoYacu yagiye ikora, byagaragaye ko ibi bituruka ku mpamvu nyinshi: Icya mbere, ni ubushake bwa Leta bwo gushyigikira uyu mukino, dore ko Minisiteri ifatanyije na Federasiyo batangiye noneho kujya bategura abakinnyi mbere y’imikino mpuzamahanga, hamwe no kongera amarushanwa imbere mu gihugu. Ubundi hambere, uretse Kigali Peace Marathon, benshi bakekaga ko ntarindi rushanwa ryo gusiganwa ku maguru riba mu Rwanda.

Uretse ubuyobozi, hari no kuba abakinnyi barahinduye imyumvire, bagatangira gutekereza ko uyu mukino bawukora kinyamwuga ndetse ukaba wabatunga nk’undi mwuga wose. Birumvikana, iyi midari aba bakinnyi bari kwegukana ntabwo birangira bayambitswe mu ijosi gusa hari ikigomba kuyikurikira.

Aha kandi, amakipe yagiye ashyiramo ingufu mu gutegura abakinnyi bayo, cyane cyane nk’ikipe ya APR Athletics Club ya RDF imwe mu ziri gutanga abakinnyi bakomeye kuri ubu.

Sugira na Salome bakuye imidari mu BudageSugira na Salome bakuye imidari mu Budage

Kuri ubu, hari gusozwa imirimo yo kubaka ikigo cya Gicumbi cyajya kitorezamo abakinnyi batarinze kujya muri Kenya cyangwa hanze y’u Rwanda. Avuga kuri iyi centre, Ndacyayisenga Peter ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yavuze ko “Ibi bizafasha abakinnyi kugumana n’abatoza umwaka wose, kuko abakinnyi akenshi bahuraga n’ababatoza habura igihe gito ngo bajye mu marushanwa”.

Kuri ubu mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri hagiye gutegurwa imikino ya Common Wealth izakinwa mu kwa kane k ‘uyu mwaka, Shampiyona y’isi ya Demi Marathon yo iizaba mu kwa gatatu, Shampiyona ya Afurika izakinwa mu kwa munani ndetse na Kigali Peace Marathon izakinwa tariki 20 Gicurasi.

Iyi mikino izasiga yerekanye koko niba 2018 ugiye kuba umwaka wa “Athletism” cyangwa se wenda niba byari amavamuhira. Kugeza ubu ariko, intangiriro zari nziza, ahari wenda za nzozi za Perezida wa Repubulika zaba zigiye kuba impamo, abanyarwanda bakongera bakagaragaza ko bazi kunyaruka nkuko amateka yabo abihamya.

2018 ni umwaka w'intsinzi muri Athlétisme 2018 ni umwaka w’intsinzi muri Athlétisme

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru