RUHAGOYACU.com

Ubuhamya bwa Hakizimana Lionel waburiye umuryango muri Jenoside

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize jenoside mu 1994 , RuhagoYacu yaganirije Hakizimana Lionel ukinira ikipe ya Patriots n’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball. Uyu musore usanzwe akora muri Banki ya Kigali, nubwo jenoside yabaye ari i Burundi, ariko ababyeyi be n’abavandimwe bari mu Rwanda batwawe ubuzima n’aya mahano yagwiriye u Rwanda.

Hakizimana Lionel avuga ko ibihe byo kwibuka abatutsi bazize jenoside bimwibutsa byinshi, ariko bikanamwigisha ku buryo abyubakiraho kugira ngo abashe gutera imbere dore ko aya mahano yagwiriye u Rwanda; yabaye afite imyaka umunani gusa.

“Ibihe turimo byo kwibuka; ni ibihe binyigisha byinshi, ndetse ni ibihe nubaha cyane kandi nkanakangurira buri munyarwanda wese kubyubaha kuko ibihe twaciyemo yari amahano, ntabwo umwana w’umuntu yapfa kubyiyumvisha, ariko numva ko bigenda bitwubaka muri ibi bihe, bikatwibutsa aho twavuye, aho abanyarwanda bakosheje muri rusange muri kiriya gihe, ndetse bigatuma dutera imbere muri rusange.”

“Jenoside yabaye mpfite imyaka 8, nabaga mu muryango i Burundi, nari muto ariko nari mfite ubwenge, ntabwo nabashije kubibona kuko ntabwo nari mu gihugu, ariko ibyinshi nabibwiwe n’ababyeyi, abavandimwe,… kuko n’umuryango wanjye wose wari ino warashize, navuga ko nagize amahirwe wenda kuko ntari ino ariko mu byo nabashije kumenya ni uko twanyuze mu bihe bibi bikabije.”


Lionel akinira ikipe ya Patriots muri uyu mwaka w'imikinoLionel akinira ikipe ya Patriots muri uyu mwaka w’imikino
Hakizimana Lionel akinira ikipe ya Patriots n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya BasketballHakizimana Lionel akinira ikipe ya Patriots n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball
RuhagoYacu yamusanze aho yakoreraga imyitozo ngororamubiri kugira ngo yomgere imbaraga muri GymRuhagoYacu yamusanze aho yakoreraga imyitozo ngororamubiri kugira ngo yomgere imbaraga muri Gym

Uretse gukina Basketball, Lionel anakora muri BKUretse gukina Basketball, Lionel anakora muri BK

Nubwo yari amaze gutakaza umuryango we, Hakizimana Lionel yabwiye RuhagoYacu ko yaje kwiyumvamo ubushobozi ndetse aza no gutangira gukina Basketball bwa mbere ku myaka 12 ubwo yari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, aho mbere yari asanzwe akina umupira w’amaguru nk’uko abandi bana benshi babigenza, ariko ngo aza kuyireka dore ko ngo yabonaga gutsinda bigorana mu gihe Basketball yo buri munota ubasha gutsinda.

“Siporo ni umwuga natangiye nkiri mutoya kuko abana bose ababyeyi babatoza gukina, buriya iyo umubyeyi abonye umwana akina biramushimisha, ariko navuga ko nabitangiye neza; mvunze ko ngiye kubikora n’umutima wanjye wose, icyo gihe nigaga mu mashuri yisumbuye (secondaire). Ndavuga nti reka mbishyireho umutima wanjye n’imbaraga zanjye zose kuko narabikundaga kandi n’ubu ndacyabikunda.”

“Navuga ko natangiye neza neza ndi mu mwaka wa kabiri kuko ngeze mu mwaka wa gatatu nibwo nakiniye ikipe y’igihugu y’abana batarengeje imyaka 18, ndetse nijye wa mbere wakiniye ikipe y’ikigo niga mu cyiciro rusange [tronc commun]. Icyo gihe nibwo navuze nti hano hashobora kuba hari impano.”

Hakizimana Lionel avuga ko Basketball yamufashije kwiga neza amasomo ye, yaba mu yisumbuye ndetse na kaminuza ndetse n’ubu akaba akomeje kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza [masters] abifashijwemo cyane n’uyu umukino.

Uyu musore akaba yaratangiye gukina Basketball mu ikipe ya Espoir BBC yazaga gukorera imyitozo hafi yaho bari batuye, ariko bitewe n’uko iyi kipe yari ifite abakinnyi benshi beza, bakomeye ndetse banamurusha ubunararubonye, ahitamo kwerekeza mu ikipe ya Cercle Sports de Kigali yakiniye imyaka ibiri, aho yavuye ajya mu ikipe ya APR BBC akahakina umwaka umwe mbere yo kongera kugaruka mu ikipe ya Espoir BBC.



Ari mu bakinnyi bakiniye ikipe y'igihugu bakiri batoAri mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu bakiri bato

“Navuga ko nahise ngira ibihe byiza mu ikipe natangiriyemo, navuga ko byari ishema kuri njyewe, kuba ikipe natangiriyemo nari nongeye kuyigarukamo, niho navuga ko nagize ibihe byiza, ariko n’ubu ndacyagira ibihe byiza muri Patriots, ikipe nagiyemo, navuga ko ibihe byiza bigikomeza.”

Hakizimana Lionel ngo ababazwa no kuba abakinnyi batajya bahabwa agaciro bakwiye haba mu makipe bakinamo hano mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, aho batitabwaho bijyanye n’uburyo baba bitanze, ahubwo bagacibwa intege n’abakabafashije.

Hakizimana Lionel akaba yaravukiye i Burundi, tariki ya 18 Ukuboza 1987, mu muryango w’abana batatu; mushiki we mukuru; Hakizimana Bella akurikira, mu gihe murumuna we Hakizimana Alain yaje kwitaba Imana akiri muto. Lionel na mushiki we basigaranye, baje mu Rwanda mu 1997.

“Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23, buri munyarwanda wese namusaba gukunda igihugu cye, tugakundana twese, ibyabaye tukirinda ko byakongera. Ahubwo tugafatanya kugira ngo tugere ku iterambere ndetse na buri wese agaharanira gutera imbere.”- Hakizimana Lionel mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu.



Hakizimana Lionel ubwo RuhagoYacu yamusangaga aho yakoreraga muri GymHakizimana Lionel ubwo RuhagoYacu yamusangaga aho yakoreraga muri Gym

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru