RUHAGOYACU.com

Ubumwe BBC bwaseye butanzitse kuri APR BBC

Umukino ujya ufatwa nka ‘Derby’ muri Basketball y’abari n’abategarugori mu Rwanda, Ubumwe BBC yatahanye intsinzi ku manota 79 kuri 67 ya APR BBC.

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, ariko Ubumwe BBC bwahiriwe kurusha APR BBC wabonaga ifite ishyaka ryinshi ariko ikaba yatinze kwinjira mu mukino.

Bajya bavuga ngo ‘kubanza mu isoko si ko guhaha’, ariko muri uyu mukino ho uwabanje mu isoko ni na we wahashywe, kuko Ubumwe BBC ni yo yatangiye umukino irusha APR BBC imbaraga no kwinjiza amanota menshi, ibifashijwemo cyane n’abakinnyi babibiri bafite uruhu rwera.

APR BBC yarushije Ubumwe BBC mu duce tubiri twa nyumaAPR BBC yarushije Ubumwe BBC mu duce tubiri twa nyuma

Byatumye uduce tubiri tugize igice cya mbere turangira Ubumwe BBC iri imbere n’amanota 43 kuri 25 ya APR BBC, byanatumye iyo kipe y’ingabo z’igihugu igorwa cyane mu duce tubiri twa nyuma.

Icyakora Umutoza wa APR BBC, Mbazumutima Charles yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye umukino, aho yasabye abakinnyi be kujya bafata buri mukinnyi wa Ubumwe BBC ngo bamubuze gukina, ubundi yo igakina imipira yihuse (Contre-Attaque).

Ibyo byafashije inkumi za APR BBC kugaruka mu mukino, botsa igitutu Ubumwe BBC, ku buryo umukino wagiye kurangira ari nta nkuru, dore ko haburaga amanita 12 yonyine ngo babe banganyije.

Ubumwe bwari bwarushije APR BBC amanota menshi mu duce tubiri twa nyuma bituma kwishyura binaniranaUbumwe bwari bwarushije APR BBC amanota menshi mu duce tubiri twa nyuma bituma kwishyura binanirana

Abakinnyi babiri bafite uruhu rwera bafashije cyane Ubumwe BBCAbakinnyi babiri bafite uruhu rwera bafashije cyane Ubumwe BBC

APR BBC nyuma y'igice cya mbere wabonaga basa n'abacitse integeAPR BBC nyuma y’igice cya mbere wabonaga basa n’abacitse intege

Ubumwe BBC ni na yo ifite igikombe cya shampiyonaUbumwe BBC ni na yo ifite igikombe cya shampiyona

Ubwitabire bwo bwari buke cyaneUbwitabire bwo bwari buke cyane

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 13-05-2017 saa 18:15'

    bariya bafana 5 nibo bari bahari se!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru