RUHAGOYACU.com

Uburwayi bwa Nsengimana, amahirwe ya Camera na Uwizeye muri Rwanda Cycling Cup

Kugaragara ku munsi wa gatatu wa shampiyona yo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup) kwa Nsengimana Jean Bosco kurashidikanywaho, ibyo bikongerera amahirwe Uwizeye Jean Claude na Hakuzimana Camera tutaretse na Byukusenge Patrick bari bitwaye neza mu munsi wa kabiri wiswe “Farmer’s Circuit”.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi haraba hakinwa umunsi wa gatatu wa Rwanda Cycling Cup, hakinwa isiganwa ryitiriwe Kwibuka (Race to Remember), aho abakinnyi bazahaguruka mu Ruhango berekeza i Karongi ku ntera y’ibirometero 155,6.

Iri siganwa Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, ashobora kutarigaragaramo bitewe n’uburwayi bumukomereye.

Aganira na RuhagoYacu, Nsengimana yavuze ko ashidikanya ku kuzagaragara mu isiganwa ryo kuwa 20 Gicurasi, kuko arwaye iryinyo kandi imiti arimo kunywa ikaba imuca intege, bityo ngo aho gutangira isiganwa kandi yumva ashobora kutarirangiza, yahitamo kutirirwa arijyamo.

Ati “Nari niteguye neza ariko ku mpamvu z’umubiri nshobora kudakina. Ndarwaye, ariko ndi kunywa ibinini. Iryinyo rimereye nabi.”

Nsengimana we ngo yizeye kongera kwigaragaza muri Shampiyona yo gusiganwa n'igihe (ITT) izabera i BugeseraNsengimana we ngo yizeye kongera kwigaragaza muri Shampiyona yo gusiganwa n’igihe (ITT) izabera i Bugesera

Nsengimana ni we wari wegukanye umwanya wa mbere hamwe n’ikipe ya Benediction CC akinira, ku munsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup, witiriwe kwibuka Nyakwigendera Lambert Byemayire (Memorial Byemayire), aho kuva i Kigali kugera i Huye akanahazenguruka, aho yasize abandi akoresheje amasaha ane n’iminota 14.

Icyakora ntibyamuhiriye ku munsi wa kabiri wa shampiyona wiswe “Farmer’s Circuit”, aho kuva i Kigali kugera i Nyagatare, atashoboye kuza no muri 20 ba mbere, ibi ngo bikaba byaraturutse ku munaniro, ati “Urebye no kuba umubiri unaniwe, ntabwo twigeze turuhuka.”

Uwizeye Jean Claude, Kapiteni wa Les Amis Sportif ni we witezweho kwegukana Race to RememberUwizeye Jean Claude, Kapiteni wa Les Amis Sportif ni we witezweho kwegukana Race to Remember

Nubwo Nsengimana ashobora kutagaragara kuri uyu wa gatandatu, ngo yizeye neza ko bagenzi be bakinana muri Benediction bazitwara neza kuko baritoje bihagije, ariko ngo uwo aha amahirwe menshi yo kwegukana iryo siganwa ni Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportif.

Ati “Nubwo bisigaye bihinduka, ukaba umeze neza ariko ejo ntube umeze neza, Claude (Uwizeye Jean Claude) ni we mpa amahirwe, kuko ni umukinnyi ukomeye cyane kandi ukoresha mu mutwe n’iyo ataba afite imbaraga.”

Hakuzimana Camera na we ngo bamwitege, ariko ngo arabizi ko atazoroherwa na Uwizeye hamwe na ByukusengeHakuzimana Camera na we ngo bamwitege, ariko ngo arabizi ko atazoroherwa na Uwizeye hamwe na Byukusenge

Hakuzimana Camera wa Cycling Club for All (CCA) na we ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza muri ‘Race to Remember’, nyuma yo kwitwara neza akaza ku mwanya wa gatatu muri ‘Farmer’s Circuit’, mu gihe atari yashoboye kurangiza Memorial Byemayire, bitewe n’uko ari bwo yari akiva mu bihano yari amazemo amezi 6 adakina.

’Race to Remember’ izitabirwa n’amakipe 9 arimo n’ikipe nshya yitwa Nyabihu Cycling Team izaba iyobowe na Gasore Hategeka wari usanzwe akinira Benediction CC, hakazasiganwa abakinnyi 43 mu bagabo, 20 mu ngimbi n’abari n’abategarugori 6.

Uwizeye yari yegukanye Farmer's CircuitUwizeye yari yegukanye Farmer’s Circuit

Abakinnyi bazahatana mu bari munsi y'imyaka 23 ndetse n'abakuze (Abagabo)Abakinnyi bazahatana mu bari munsi y’imyaka 23 ndetse n’abakuze (Abagabo)

Abakinnyi bazahatana mu ngimbiAbakinnyi bazahatana mu ngimbi

Mu cyiciro cy'abari n'abategarugori ho bose ni AbangavuMu cyiciro cy’abari n’abategarugori ho bose ni Abangavu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru