RUHAGOYACU.com

Umufaransa ukomoka mu Rwanda, Ntilikina yatoranyijwe mu bagiye gukina muri NBA

Ntilikina Frank ni izina rishya muri NBA nyuma yo gutoranywa n’ikipe ya New York Knicks mu ijonjora ry’abakinnyi bakiri bato binjira muri shampiyona nkuru ya Basketball muri Amerika no ku Isi muri rusange “NBA”, akazaba akoze amateka yo kuba ari we wa mbere ufite amamuko mu Rwanda ukinnye muri iyo shampiyona.

Ntilikina azajya yambara nomero 17 muri New York KnicksNtilikina azajya yambara nomero 17 muri New York Knicks

Ntilikina yavukiye mu Mujyi wa Ixelles mu Bubiligi kuwa 28 Nyakanga 1998. Uyu musore yavutse ku babyeyi b’abanyarwanda, bivugwa ko ise yitwa Ntilikina Faustin, ari na we wahise amujyana mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa afite imyaka itatu gusa.

Ntilikina yatangiye gukina Basketball mu 2003 ubwo yari agize imyaka itanu, akinira ikipe yitwa St Joseph y’ i Strasbourg mbere y’uko akomereza mu ishuri ryigisha gukina Basketball rya Strasbourg IG (Strasbourg IG Academy) ubwo yari agize imyaka 15.

Aha ni ho yakoreye amateka akomeye muri iyi myaka itatu ishize, kuko hatumye yigaragaza cyane muri shampiyona y’u Bufaransa kandi akiri muto, ahita ashyirwa mu ikipe y’icyo gihugu yakinnye imikino ya nyuma y’igikome cy’u Burayi mu batarengeje imyaka 18, aho yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi “MVP”.

Ntilikina yabaye MVP mu gikombe cy'u Burayi mu batarengeje imyaka 18Ntilikina yabaye MVP mu gikombe cy’u Burayi mu batarengeje imyaka 18

Ibyo byatumye ahita ashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutoranywamo abakinnyi bakiri bato binjira muri NBA, aho mu rukerera rw’uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena yahise atoranywa n’ikipe ya New York Knicks.

Asobanura icyatumye batoranya Ntilikina mu bandi, Perezida w’ikipe ya New York Knicks, Phil Jackson yatangarije ESPN bakurikije ubuhanga bwe mu mukino wa Basketball, igihagararo cye n’ubushobozi bwe bwo kuyobora ikipe ayiganisha ku ntsinzi.

Ati “Twakunze igihagararo cy’uyu musore, twakunze uburyo bimworohera kwinjira mu mukino, uburyo ateye muri siporo ndetse n’ubushobozi afite bwo kuyobora ikipe kandi ayiganisha ku ntsinzi. Muri make, afite ubushobozi bwo gutanga umusanzu ahakenewe intsinzi.”

Ntilikina Frank mu ikipe ya Strasbourg na bo bafite byinshi bamwibukirahoNtilikina Frank mu ikipe ya Strasbourg na bo bafite byinshi bamwibukiraho

Ntilikina Frank ukina ayoboye abandi mu mukino (Point Guard/Meneur de Jeu) Abafaransa bamubonamo Tony Parker w’ejo hazaza, mu gihe abanyarwanda benshi bamubonamo igitangaza kuko nta wundi wok u rwego rwe bari babona, dore ko Ntilikina ashobora kuba ataranakandagira ku butaka bw’u Rwanda kuva yavuka.

Ntilikina w’imyaka 18 kugeza ubu, yabanjemo mu mikino 18 muri 31 yo muri shampionat y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa, buri mukino atsinda ikigereranyo cy’amanota 5,1, agakora rebounds 2,1 agatanga ivamo ibitego 1,4 byose mu minota 18,5.

Ntilikina Frank yatoranyijwe hamwe n'abandi benshi bashakaga kwinjira muri NBA Ntilikina Frank yatoranyijwe hamwe n’abandi benshi bashakaga kwinjira muri NBA

Ntilikina yakiriwe muri NBA mu ikipe ya New York KnicksNtilikina yakiriwe muri NBA mu ikipe ya New York Knicks

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Oliver

    Kuya 23-06-2017 saa 14:28'

    Kuba uyu mwana w’umunyarwanda ku babyeyi be bombi tuzi akinira ikipe y’igihugu cya France byagombye gutanga isomo kuri sport nyarwanda ko aho bikenewe abanyamahanga bifashishwa mu gufasha kwigaragaza kw’igihugu.Nka hano muri FERWAFA aho turi kumanuka buri munsi ku rutonde....njye mbona abanyamahanga bake b’indobanure bajya badufasha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru