RUHAGOYACU.com

Umugande yahawe gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby mu mezi 2 gusa!

Hubert Wafula ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ni we wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihigu y’ u Rwanda muri Rugby, ahabwa amasezerano y’amezi 2 gusa.

Nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby bubitangaza ngo bahisemo kuzana Wafula kugira ngo afashe ikipe y’igihugu kwitegura irushanwa ryiswe Rugby Cup riteganijwe kuzabera muri Zambiya mu mpera z’uku kwezi turimo.

U Rwanda ruri kumwe na Zambiya yakiriye irushanwa ndetse n’ibirwa bya Mauritius mu itsinda rya gatatu, muri iri rushanwa rizatangira kuri uyu kane tariki 24 Werurwe i Lusaka muri Zambiya.

“Twahisemo kumuha aka kazi mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo afashe ikipe mu myiteguro y’irushanwa rya African Rugby Cup 1C rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, rikazabera muri Zambiya. Tumufitiye ikizere kandi tuziko azatugeza kuri byinshi”- Tharcisse Kamanda, umuyobozi wa Federasiyo ya Rugby mu Rwanda aganira New Times Rwanda.

Wafula ugiye gutoza u Rwanda yarekeyaho gukina Rugby muri 2003 kubera ikibazo cy’imvune, akaba afite impamyabushobozi yo kurwego rwa kabiri mu by’ubutoza. Hubert kandi yanatoje amakipe atandukanye nka; Warriors na Rhinos anafasha ikipe y’igihugu ya Uganda kujya muri Safari Sevens yabereye Nairobi muri 2012.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

Donat Kuya 27-03-2017 saa 18:52'

Tumwifurije Amahirwemasa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!