RUHAGOYACU.com

Umujyi wa Kigali watangiye gutekereza uburyo bwo kwirinda ubucucike bw’abitabira Kigali Car Free Day

Ubwitabire budasanzwe bw’abaturage muri Siporo kuri bose yitwa ‘Kigali Car Free Day’ cyangwa ‘Siporo nkumiramodoka muri Kigali’ yabaye kuri iki cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2018, ni ikimenyetso cy’uko ubukangurambaga burimo kugenda bugera ku ntego, ari na yo mpamvu Umujyi wa Kigali watangiye gutekereza uburyo bwo kwirinda ubucucike mu gihe kizaza.

Byari bigoye kumenya mu mibare, abaturage bitabiriye Kigali Car Free Day, ariko urebesheje amaso mu kibuga cya RRA aho isanzwe isorezwa, wahita ubona ko ubwitabire bwari hejuru ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Ikibuga gisanzwe gikorerwamo Kigali Car Free Day gisigaye cyuzura mu gihe bamwe baba bakiri no gukorera siporo mu mihandaIkibuga gisanzwe gikorerwamo Kigali Car Free Day gisigaye cyuzura mu gihe bamwe baba bakiri no gukorera siporo mu mihanda

Ibi ngo ni ikimenyetso cy’uko ubukangurambaga burimo kugenda bugera ku ntego, ariko ngo ntawaterera iyo, kuko intego ni uko abanyakigali bose bakora siporo, iyo ikaba ari yo mpamvu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutekereza uburyo bwo kwirinda ubucucike bukabije muri Kigali Car Free Day mu gihe kizaza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yatangaje ko hari ahantu henshi hagutse hashobora kubera igikorwa cya Kigali Car Free Day mu gihe yaba yitabiriwe n’abantu 20.000 cyangwa 100.000, ngo kuko no mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu hitabiraga abarenze abo kandi ntibigeze Babura aho bakwirwa.

Ati “Ni koko ubona ko abitabira Kigali Car Free Day bagenda biyongera ariko ntitwaterera iyo ngo duhagarike ubukangurambaga, kuko mu gihe tubonye ko hano habaye hato uzareba uburyo twahindura uburyo tubikora cyangwa aho twabikoreraga, ariko ntitwabura aho twabikorera.”

“Mu minsi iri imbere turateganya gutegura ahantu hashobora no kwakira abantu barenze ibihumbi makumyabiri, ndetse n’ibihumbi ijana, byose birashoboka, turabitekereza nk’Umujyi ku buryo twazagera aho tubona nk’abantu ibihumbi ijana bateranira he.”

Umuyobozi w'Umujyi nwa Kigali, Nyamurinda Pascal ngo ntawe ukwiye kugira impungenge z'uko yaza muri Kigali Car Free Day akabura aho akwirwaUmuyobozi w’Umujyi nwa Kigali, Nyamurinda Pascal ngo ntawe ukwiye kugira impungenge z’uko yaza muri Kigali Car Free Day akabura aho akwirwa

Yakomeje avuga ko mu hatekerezwa harimo kuri Tapis-Rouge i Nyamirambo, n’ahandi henshi hari icyanya cyakwakira igikorwa nka Car Free Day cyangwa ibindi bikorwa bihuza imbaga, aho yatanze urugero rw’igihe cy’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Nyamurinda yakomeje avuga ko bifuza Umujyi w’abaturage banezerewe kandi bafite ubuzima buzira umuze, ibyo bikaba bijyana n’ibikorwa remezo ndetse n’ibindi byose bituma bidagadura kandi bagakora siporo.

Ati “Uretse ibikorwa bitandukanye turifuza n’Umujyi w’imyidagaduro, umujyi w’abantu bahura bakidagadura mu buryo ubwo ari bwo bwose, yaba Siporo, yaba umuziki, buri kintu cyose cyatuma Abanyakigali bumva ko babayeho mu buryo bwiza bishimiye.”

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali ukomeje gukorana n’abafatanyabikorwa ngo igikorwa cya Car Free Day gikomeze gukura, dore ko abanyarwanda bagaragaje ko babishaka kandi bakabyemererwa na NPerezida wa Repubulika, aho yabemereye ko cyajya kiba kabiri mu kwezi aho kuba rimwe nk’uko byahoze.

Abafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije bajyaga bitinya ariko ubu baraza bagakora siporo nta mususuAbafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije bajyaga bitinya ariko ubu baraza bagakora siporo nta mususu

Siporo si iy'abakiri bato gusaSiporo si iy’abakiri bato gusa

Umuhanda uba weguriwe abanyamaguruUmuhanda uba weguriwe abanyamaguru

Kigali Car Free yitabirwa n'abana ndetse n'abakuru Kigali Car Free yitabirwa n’abana ndetse n’abakuru

Siporo zishobora gukorerwa mu muhanda zose ziremewe muri Kigali Car Free DaySiporo zishobora gukorerwa mu muhanda zose ziremewe muri Kigali Car Free Day

Ni byiza ko mu murage ababyeyi baha abana habamo no kubakundisha siporoNi byiza ko mu murage ababyeyi baha abana habamo no kubakundisha siporo

Ababyeyi iteka bakangurirwa kudasiga abana babo igihe bagiye muri siporoAbabyeyi iteka bakangurirwa kudasiga abana babo igihe bagiye muri siporo

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket baboneraho umwanya wo kuza kwigisha abana uburyo uwo mukino ukinwaIshyirahamwe ry’Umukino wa Cricket baboneraho umwanya wo kuza kwigisha abana uburyo uwo mukino ukinwa

Abana na bo ngo ntibagasige ababyeyi ba bo igihe bagiye muri siporo, kandi ntawe ukwiye guterwa ipfunwe n'uko angana ngo bitume yiheza mu bandi bakora siporoAbana na bo ngo ntibagasige ababyeyi ba bo igihe bagiye muri siporo, kandi ntawe ukwiye guterwa ipfunwe n’uko angana ngo bitume yiheza mu bandi bakora siporo

Ahandi ho batangira gukundisha abana siporo bataramenya no kugenda (bakibatwara mu tugare)Ahandi ho batangira gukundisha abana siporo bataramenya no kugenda (bakibatwara mu tugare)

Igitogotogo cya kizunguIgitogotogo cya kizungu

Siporo ni nyinshi umubiri w'umuntu ushobora gukora kandi zikawugirira akamaroSiporo ni nyinshi umubiri w’umuntu ushobora gukora kandi zikawugirira akamaro

Uba ari n'umwanya w'ubwisanzure bw'abanaUba ari n’umwanya w’ubwisanzure bw’abana

N'inyamaswa ntizihezwa muri Car Free Day ariko zo zikorera mu muhanda gusaN’inyamaswa ntizihezwa muri Car Free Day ariko zo zikorera mu muhanda gusa

Itungo ririnda urugo iyo rinaniwe cyangwa ryayobotswe na siporo ubibwirwa n'uko risohoye ururimiItungo ririnda urugo iyo rinaniwe cyangwa ryayobotswe na siporo ubibwirwa n’uko risohoye ururimi

Bashobora kuba bazana imbwa zabo mu buryo bwo kwishimisha ariko ni ingirakamaro Bashobora kuba bazana imbwa zabo mu buryo bwo kwishimisha ariko ni ingirakamaro

Nyuma yo kwiruka mu muhanda mu buryo bwo kwishyushya no kuyaza ibinure, bahita bafata umwanya munini wo kugorora ingingoNyuma yo kwiruka mu muhanda mu buryo bwo kwishyushya no kuyaza ibinure, bahita bafata umwanya munini wo kugorora ingingo

Uwakoze Kigali Car Free Day wese ataha buri rugingo rwose rugororotseUwakoze Kigali Car Free Day wese ataha buri rugingo rwose rugororotse

harimo abavuga ko siporo bakora batashobora kuyikoresha, ari na yo mpamvu baza muri Kigali Car Free Dayharimo abavuga ko siporo bakora batashobora kuyikoresha, ari na yo mpamvu baza muri Kigali Car Free Day

Kigali Car Free Day cyangwa siporo kuri bose ni gahunda ya Leta nk'izindi zoseKigali Car Free Day cyangwa siporo kuri bose ni gahunda ya Leta nk’izindi zose

Siporo ni kimwe mu nkingi z'Iterambere muri gahunda y'imyaka indwi y'iyi manda y'umukuru w'igihuguSiporo ni kimwe mu nkingi z’Iterambere muri gahunda y’imyaka indwi y’iyi manda y’umukuru w’igihugu

Buri wese akora siporo akeneye yasoza agatahaBuri wese akora siporo akeneye yasoza agataha

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru